Muhanga: Abarema isoko ryo mu Cyakabiri baranenga ubuto bwaryo

Abaturage barema isoko ryo mu Cyakabiri mu Murenge wa Shyogwe, bavuga ko isoko barimo bubakirwa rifunganye, bagaterwa impungenge ko niryuzura rizakira umubare mutoya w’abarirema.

Miliyoni 20 y’u Rwanda rizuzura ritwaye nta hantu zihuriye n’ibikoresho biryubakishije.

Aba bacuruzi barema isoko ryo mu Cyakabiri, babwiye UMUSEKE ko hashize imyaka 14 banyagirirwa hanze, bakavirwa n’izuba.

Aba baturage bavuga ko nyuma y’aho batakambiye inzego z’Ubuyobozi zabumvise zitangira kubaka isoko. Gusa bavuze ko aho imirimo yo kubaka igeze, bagenzuye basanga umubare w’abazarikoreramo nta hantu uhuriye n’abarirema.

Umwe utashatse ko amazina ye ashyirwa mu Itangazamakuru yagize ati :”Twari twiteze ko bazaryagura, noneho tukabona aho twisanzurira none murabona ko abantu mbarwa aribo bazarikoreramo.”

Uyu mucuruzi avuga n’amafaranga bavuga ko rizuzura ritwaye ari menshi ugereranyije n’uko riteye ndetse n’ibikoresho biryubakishije.

Perezida w’Isoko Charles Salvatore yavuze ko ashima intambwe itewe yo kuryubaka, akizera ko abarirema ni baritaha, Ubuyobozi buzabona ko ari ritoya bukaryongera.

Ati:”Iri soko riri hagati kandi rihuza abaturage baturuka mu Mirenge yo mu Turere 3 badufashe baryagure.”

Umuyobozi w’Ishami ry’Imiturire, ubutaka n’ibikorwaremezo mu Karere ka Muhanga Nzabonimpa Onesphore avuga ko hari isoko rindi ryiyongera kuri iri rishyashya bazubaka mu cyiciro cya kabiri.

Ati:”Iri soko ni ritoya ariko turateganya kuryagura kuko tuhafite ubutaka bunini.”

- Advertisement -

Usibye kuba isoko ryo mu Cyakabiri ari ritoya, abarirema bavuga kandi ko nta bwiherero, amazi n’umuriro birimo.

Nzabonimpa avuga ko ibi bikorwaremezo byose bateganya kubyubaka umwaka utaha. Nzabonimpa yemera ko bahaye rwiyemezamirimo miliyoni 20 zo kuryubaka.

Abarema iri soka banenga ubuto bwaryo, bamaze imyaka 14 banyagirirwa hanze bakavirwa n’izuba.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIZI ELISÉE 

UMUSEKE.RW/ Muhanga