Muhanga: Abatubuzi b’imbuto y’ibigori bagemuye umusaruro wabo kuri koperative none amezi abaye atatu nta mafaranga

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Abahinzi bibumbiye muri koperative ikorera ubuhinzi mu gishanga cya Makera na Nyagatovu ya IABM batubura imbuto y’ibigori, abahinga mu gishanga cya Nyagatovu barataka ubukene no gukererwa ihinga bitewe no kugemurira koperative umusaruro wabo bagategereza amafaranga bagaheba nyamara abahinga mu gishanga cya Makera bo bishyuwe.

Abatubuzi b’imbuto y’ibigori mu karere ka Muhanga bagemuriye koperative IABM umusaruro none ntibarishyurwa bagasaba kwishyurwa

Abahinzi bafite iki kibazo ni abahinzi batuburira imbuto y’ibigori mu gishanga cya Nyagatovu kiri hagati y’umurenge wa Nyamabuye na Muhanga mu karere ka Muhanga, gusa abagaragaje iki kibazo biganjemo abatuye mu Kagari ka Remera, Umurenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga.

Aba baturage baganira n’UMUSEKE, ntibahwemye kuvuga ko gutinda guhabwa amafaranga ku musaruro wabo bahaye koperative ari akarenga kuko abahinga mu gishanga cya Makera bishyuwe, bakongeraho ko bibabaje kuba barababwiwe ko umusaruro wabo bazabagurira ku 1,000Frw ku kilo nyamara bari basanzwe bishyurwa amafaranga 1,200Frw. Ibi byakozwe bizezwa ko ari ukugirango bishyurwe vuba, none amaso yaheze mu kirere.

Kanyenzira Felix, utuye mu Mudugudu wa Gasenyi, Akagari ka Remera mu Murenge wa Nyamabuye, ni umwe muri aba bahinzi batubura imbuto y’ibigori mu gishanga cya Nyagatovu, aravuga uburyo yagemuye umusaruro we mu kwezi kwa Gatandatu ariko kugeza magingo aya ntafaranga arahabwa.

Ati “Twagemuye umusaruro batubwira ko bazaduha igihumbi ku kilo kandi ubundi yari 1,200Frw, badukata ayo mafaranga batubwiraga ko ari ukugirango batwishyure vuba none reba igihe gishize. Ubukene butugeze habi kandi twarahinze, ihinga dore rirageze ubu se tuzabona ifumbire dute ko nta gishoro dufite. Ubuse abahinga muri Makera bo ntibishyuwe, twe se kuki tutishyurwa, mutuvuganire twishyurwe.”

Si uyu muhinzi wenyine ufite iki kibazo cyo kutishyurwa ku musaruro wabo bagemuye kuri koperative, uyu we ntago yifuje kubivugaho byinshi. Gusa yagize ati “Nyine ntago batwishyuye, ubuse muragirango mutwishyure. Ngaho nimudukorere ubuvugizi batwishyure.”

Undi nawe ati “Sinibuka amatariki neza twagemuriyeho umusaruro wacu, bamaze iminsi batubwirako bagiye kuduha amafaranga ariko ntayo baraduha.”

Aganira n’UMUSEKE, Nsengumuremyi Viateur, Umukozi wa koperative IABM Makera ushinzwe gucunga ibikorwa byayo, avuga ko umusaruro w’abahinzi bawushakiye isoko ku bacuruzi b’imbuto ariko nabo ntibarishyurwa, gusa ngo hari inguzanyo bari kwaka muri banki kugirango babe bishyuye aba bahinzi.

- Advertisement -

Ati “Nibyo ntago zone ya Nyagatovu barabona amafaranga y’umusaruro wabo ariko twarabasobanuriye. Dutunganya umusaruro wabo tuba twegeranyije ukajyanwa ku bacuruzi b’imbuto(Agro-dealer) hirya no hino mu gihugu, ntago koperative ari umushoramari kuko icyo ikora ni ugushaka isoko ry’umusaruro. Hari inguzanyo turimo twaka muri banki kugirango amafaranga yabo bayabone vuba mu gihe umusaruro wabo utarishyurwa, turimo tubyihutisha .”

Nsengumuremyi Viateur yamaze impungenge abahinzi ko batazakererwa ihinga kuko bazahabwa imbuto n’amafumbire nk’inguzanyo mu gihe batarishyurwa.

Yagize ati “Koperative yashatse imbuto n’amafumbire tuzaha abahinzi nk’inguzanyo kugirango badakererwa ihinga, bahumure ntawuzacikanwa n’ihinga kuko atarishyurwa. Gusa turimo tubyihutisha kugirango bitarenze icyumweru gitaha babe bishyuwe.”

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jaqueline, avuga ko abatarishyurwa bakwihangana kuko nk’abanyamuryango ba koperative bafashe umwanzuro w’abagomba kubanza kwishyurwa, gusa ngo ibibazo bya koperative bakwiye kubigira ibyabo.

Ati “Ibibazo bya koperative n’ibyabo nk’abanyamuryango bayo, babiganiriyeho babiha umurongo kandi bemeje abo bagomba kubanza kwishyura. Ntago umunyamuryango yagakwiye kujyana ibibazo bya koperative hanze ngo yitandukanye nayo. Amadeni babafitiye nuko umusaruro baba baratanze uba utarishyurwa kuko nayo igaragaza abayifitiye imyenda.”

Yakomeje agira ati “Abanyamuryango ba koperative bakwiye gushyira hamwe, gutinda kwishyura kwa koperative ntitwabyita akamenyero kuko nabo nta mafaranga baba babitse. Icyo dukora dufasha koperative gukurikirana abayibereyemo imyenda kugirango umuturage abone icyavuye mu musaruro we.”

Kayitare Jaqueline, asaba abantu kwishyira hamwe kuko bibafasha kongera imbaraga nyuma yo guhuza ubushobozi, aboneraho kwibutsa amakoperative ko agomba gucunga neza umutungo wayo bityo abanyamuryango bagafatwa kimwe kandi bakungukira mu kwifatanya n’abandi. Yibukije amakoperative ko aho bagize ikibazo bajya biyambaza ubuyobozi bw’akarere bukabafasha.

Abahinzi batubura imbuto y’ibigori bavuga ko batishyuwe ku musaruro wabo bagemuye kuri koperative bagera ku 140, biganjemo abahinga mu gishanga cya Nyagatovu giherereye mu murenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga.

Amakuru UMUSEKE wahawe n’ubuyobozi bwa koperative IABM, nuko abahinzi baberewemo umwenda ugera kuri miliyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ikibazo nk’iki cya koperative ya IABM itinda kwishyura abahinzi ku musaruro baba bayigemuyeho si ubwa mbere cyumvikanye, muri Gashyantare 2021 abahinzi bishyuwe agera kuri miliyoni 130 bari bamaze amezi agera ku icyenda batarishyurwa.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW