New Zealand: IS yagabye igitero cy’iterabwoba gihitana umuntu, batandatu barakomereka

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Abapolisi bo muri New Zealand barashe kandi bica intagondwa z’Umutwe wiyita Leta ya kiyisikamu (Islamic State) nyuma yo kugaba igitero mu  iguriro rimwe riri muri Leta ya Auckland.

                                      Minisitiri w’Intebe wa New Zealand yavuze ko ari igitero cy’iterabwoba

Amakuru avuga ko umuntu utaramenyekana yakoresheje icyuma yica umuntu umwe abandi batandatu barakomereka.

Ibi byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Nzeri 2021, bibera mu iguriro riri muri Auckland. Mu kiganiro n’itangazamakuru, Minisitiri w’Intebe, Jacinda Arden yavuze ko ibyabaye ari igitero cy’iterabwoba cyakozwe n’umuturage wo muri Sri Lanka wari usanzwe unakurikiranwa bya hafi na Polisi.

Arden yavuze ko uyu mugabo asanzwe ashyigikira umutwe w’Iterabwoba wa Leta ya Kisilamu (Is). Yongeyeho ko ibyakozwe ari urwango ndetse n’agasuzuguro kakozwe n’umuntu ku giti cye.

Abashinzwe ubuzima bavuga ko mu bantu batandatu bakomeretse,  batatu barembye ariko umwe we akaba arembye cyane.

Umuyobozi w’Akarere ka Auckland, Phil Goff yatangaje ko abakozi b’ibitaro bari gukora ibishoboka byose kugira ngo barokore ubuzima bwabo.

Amakuru avuga ko uwagabye igitero yakuye icyuma kinini mu iduka ryari hafi y’aho ibyo byabereye maze atangira kugiteragura abantu mu gihe Abapolisi bari hafi aho bacunze umutekano.

Umutangabuhamya yatangarije ikinyamakuru Stuff NZ cyo muri New Zealand ko mu mashusho yafashwe yahererekanyijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana abantu bahunga mbere y’uko urusaku rw’amasasu rwumvikana.

- Advertisement -

Yagize ati “Abantu birukaga bahunga ubona ko bafite ubwoba, bavuza indura.”

Yongeyeho ko mu gihe ibyo byabaga yabonye umusaza aryamye hasi afite igikomere.

Si ubwa mbere muri Auckland habaye igitero cy’iterabwoba, mu mwaka wa 2019 nabwo umuntu witwaje intwaro yinjiye mu rusengero arasa abantu 51 barimo basenga.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Ivomo: BBC

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW