Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
Umurundikazi, Niyonsaba Francine uheruka guca agahigo ku Isi mu kwiruka metero 2000, yakorewe ibirori by’agatangaza ubwo yageraga ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bujumbura, yasanze imbaga y’abantu bitwaje indabo bari baje kumushimira ku butwari yagaragaje.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Nzeri 2021, ni bwo Niyonsaba Francine yasesekaye i Bujumbura, yakirwa n’imbaga y’Abarundi mu birori bikomeye cyane byo kumushimira.
Mu Cyumweru gishize, ni bwo Niyonsaba yaciye agahigo ku Isi mu kwiruka metero ibihumbi bibiri (2000 m) mu bagore, mu irushanwa rya Boris Hanzekovic Memorial ryabereye i Zagreb muri Croatia, aho yakoresheje iminota 5 n’amasegonda 21.
Uyu Murundikazi yabigezeho nyuma yo gusiga Genzebe Dibaba waherukaga guca agahigo mu marushanwa akinirwa mu nzu (indoors) mu 2017, akaba yamusize amasegonda abiri.
Mu kiganiro yahaye itangazamakuru akigera i Bujumbura, Francine yagize ati: ”Ndiyumvisha ko nakoze ibidasanzwe, ….. Ubu nanjye navuga ko ntasanzwe ku Isi.”
Abashinzwe siporo mu Burundi, bamaze igihe bazenguruka mu bice bitandukanye by’igihugu cyane mu mujyi wa Bujumbura bashishikariza abaturage kujya kwakira Niyonsaba ku kibuga cy’indege.
Ubwo yageraga ku kibuga cy’indege, Niyonsaba yasanze ibyapa by’aho avuka bimuha ikaze ndetse binamushimira ku ishema yabahesheje ku Isi yose.
Ibyo byapa bamwe banditse ngo ”Abanya-Ruyigi n’Abarundi twese tuguhaye ikaze kandi tugushimiye ku ishema wahesheje igihugu cyacu n’intara”.
- Advertisement -
Niyonsaba yabwiye itangazamakuru ati “Ni amateka, ni umugisha ku Burundi kuba mvuye mu mahanga aho nari maze iminsi ndushanwa mu bihugu bitandukanye”.
Francine avuga ko ibi ari intangiriro kandi bitumye agiye gukora cyane kuko ashaka kongera gushimisha Abarundi umwaka utaha.
Ati: “Nazishima cyane umwaka utaha ngarutse mfite igikombe nk’iki muri shampiyona y’Isi izabera muri Amerika, ngashobora guha umunezero Abarundi”.
Niyonsaba akaba yarakuyeho agahigo kari kakozwe n’umunya Ireland Sonia O’Sullivan mu 1994, uyu Murundikazi kandi akaba akoze aya mateka nyuma y’icyumweru kimwe yegukanye irushanwa rya Diamond League ryabereye i Zurich mu Busuwisi, mu kwiruka metero 5000.
Nyuma yo guca aka gahigo ndetse agatera ishema u Burundi na Afurika muri rusange, Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yanditse kuri Twitter ati “Ku izina ry’Abarundi bose no ku izina ryanje, ndakeje Umwigeme Francine Niyonsaba ku iteka ridasanzwe amaze imisi atera Uburundi. Imana ibandanye imuhezagira agume atera imbere nk’umuzinga”.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
UMUSEKE.RW