Nyabihu: Barasaba kwimurwa kubera ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukomeje kubasenyera

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Abaturage baturiye ibirombe bya kompanyi HOMICO icukura amabuye y’agaciro mu murenge wa Rugera mu karere ka Nyabihu barataka ko bakomeje gusenyerwa n’ibi bikorwa kuko inzu zabo zamaze kwangirika ku buryo bumva ko zabateza ibyago isaha ku isaha ariho bahera ko bakimurwa bakajya gutura ahatekanye.

Nyabihu abaturage barasaba kwimurwa kubera ibikorwa bya kompanyi ya HOMICO by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bibasenyera

Aba baturage bavuga ibi ni n’imiryango irindwi ituriye ikirombe cy’amabuye y’agaciro kiri mu Kagari ka Nyagahundo mu Murenge wa Rugera ho mu Karere ka Nyabihu. Bavuga ko imyaka ibaye itanu ubu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorerwa munsi y’inzu zabo aribyo bibatera impungenge.

Icyifuzo cy’aba baturage nuko babarurirwa bagahabwa ingurane ku  mitungo yabo yangijwe bakimurwa, gusa ubuyobozi bwo buvuga iki kibazo cyahawe umurongo. Ibi aba baturage babiganiriye na RBA.

Uyu ni umwe muri aba baturage basaba kwimurwa, avuga ko inzuye yamaze kwangirika kuko igenda yika umunsi ku munsi.

Ati “Inzu yanjye yamaze gusaduka kandi igenda yika, niba imyaka ibaye itanu bakora urumva inzu zacu zisenywa niki? bamaze igihe kirekire bacukura ariko ntibatwimura. Bakwiye kutwimura tukajya ahantu hatekanye basagigara bakora bisanzuye.”

Undi nawe yagize ati “Hari ahantu ujya kubona ukabona hacitsemo icyobo hagahita hika, imirima ugasanga yaratengaguritse n’amazu agasaduka. Iyo ahantu hacitse nk’uko baraza bagakoramo amabuye barangiza bakahazimangatanya.”

Yakomeje bakwiye kubimura, agira ati “Akwiye gukora mu buryo bwemewe n’amategeko, ibikorwa ahasanze akabikoresha mu nyungu ze bwite n’izabo ahasanze. Mudukorere ubuvugizi ucukura yite ku baturage yahasanze atwimure akore ubucukuzi bwe neza natwe ntakibazo dufite twagiye aho dufite umutekano.”

Umuyobozi w’iyi kompanyi ya HOMICO icukura amabuye y’agaciro muri ibi birombe, Kagofero Gaston, avuga ko nta bintu byinshi bangije kuko hari ibyo bakoze gusa ngo uko ubushobozi bugenda buboneka bazagenda bimura abegereye aho bakorera kugirango hasigare ari aho ubucukuzi gusa.

- Advertisement -

Ati “Uko ubushobozi bugenda buboneka tuzagenda twimura abaturage begereye aho dukorera kugirango aka gace gasigare ari uk’ubucukuzi gusa. Abaturage bafata ibintu uko bitari, ukuntu twagiye tuhubaka bituma nta hantu hagenda hariduka kandi dukomeza tuhubaka.”

Nsengumuremyi Donath, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubugenzuzi bwa mine na kariyeri mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peterole na Gaz, avuga ko iki kibazo kireba Akarere gusa ngo babiyambaje batanga inyunganizi.

Yagize ati “Akarere niko gakwiye kubikorera ubugenzuzi gusa kagize imbogamizi twakohereza ikipe y’abagenzuzi mu rwego rwo kureba uko ikibazo giteye no kugifatira umuti urambye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, ashimangira ko hari ibyo bari barasabye iyi kompanyi gukora harimo n’urukuta rutuma itaka ritajya kwangiriza abaturage, gusa ngo bakeneye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peterole na Gaz ngo kibafashe ku mpungenge zigaragazwa n’abaturage.

Ati “Nyiri kampani yasabwe kubaka ikintu kimeze nk’urukuta ku buryo itaka ritajya kubangamira abaturage cyangwa ngo riteze ibibazo kugirango nawe akore neza. Hari aho  byagaragaye ko hakenewe gusurwa n’ikigo gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, bakwiye kudufasha kureba aho bageze bacukura amabuye y’agaciro niba hateza ibibazo kuri aba baturage.”

Uretse aba baturage bavuga ko bangirizwa n’ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, umuhanda uhuza Umurenge wa Rugera na Rurembo mu bihe bitandukanye ugira ibibazo byo kuriduka bya hato na hato, abaturage bakavuga ko biterwa n’ubu bucukuzi.

Iyi kompanyi ya HOMIKO yatangiye gushakashaka amabuye y’agaciro mu murenge wa Rugera mu kagari ka Nyagahundo mu mwaka wa 2011, itangira gucukura amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa gasegereti mu mwaka wa 2014.

Abaturage basaba kwimurwa bakanahabwa ingurane ku mirima yabo yangijwe ni imiryango igera kuri iindwi (7), gusa umwe muri iyi miryango yarabariwe ariko ntiyigeze yishyurwa.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW