Nyagatare: Umugabo bamusanze amanitse mu mugozi bikekwa ko yiyahuye

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Karenzi Charles  uri mu kigero cy’imyaka 55 yasanzwe  amanitse mu mugozi mu nzu ye  bikekwa ko yaba yiyahuye.

                                                                         Ibiro by’Akarere ka Nyagatare

Ibi byabaye  kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Nzeri  2021 bibera mu murenge wa Tabagwe mu Kagari ka shonga mu mudugudu wa Nyakiganda mu Karere ka Nyagatare.

Umuntu wahaye amakuru UMUSEKE yavuze ko uyu mugabo   yari amaze icyumweru yiyicisha inzara bigakekwa ko yari amaze igihe afitanye amakimbirane n’umugore we.

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tabagwe, Munyangabo Celstin yabwiye UMUSEKE ko  aya makuru yamenyekanye mu masaha ya saa munani bihutira kujyayo ndetse n’Urwego rw’Ubugenzacyaha ruhita rutangira iperereza.

Yagize ati “twamenye amakuru saa munani,inzego  zibishinzwe ziracyakora iperereza kugira ngo hamenyekane icyaba cyamwishe.”

Uyu muyobozi yavuze ko hataramenyekana nyiri zina icyateye uyu mugabo gufata icyemezo cyo kwiyambura ubuzima gusa ko inzego zibishinzwe zatangiye iperereza.

Munyangabo yasabye abantu  kujya batangira amakuru ku gihe mu gihe muri sosiyete hagaragaye ikibazo hirindwa ko hari uwakwivutsa ubuzima.

Ati “Turasaba abantu gutangira amakuru ku gihe cyangwa hakarebwa niba havuka ibibazo  kugirango hirindwe ko hagira uwivutsa ubuzima kandi ikibazo afite cyakemurwa.”

- Advertisement -

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa  ku Bitaro by’Akarere ka Nyagatare kugira ngo ukorerwe isuzuma.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW