Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) ruributsa abaturage ko gusambanya umwana atari ukumukoresha imibonano mpuzabitsina gusa ko icyo wamukoraho cyose hagamijwe ishimishamubiri na byo bigize icyo cyaha.
Urwego rw’Igihugu rushizwe Ubugenzacyaha (RIB) muri gahunda yo kwegera abaturage bumva ibibazo bafite mu Murenge wa Mugano mu Karere ka Nyamagabe, Kamarampaka Consolee uyobora RIB mu Ntara y’Amajyepfo mu ijambo rye yibukije abaturage ko gusambanya abana bari munsi y’imyaka 18 y’amavuko atari ugufata igitsina ngo ube wagishyira mu cy’umwana gusa ko no gushyira igitsina mu kibuno, cyangwa mu kanwa k’umwana, gushyira urugingo urwo ari rwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana, gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri byose biba ari ugusambanya umwana.
Ati “Hari abajya bafata abana bakabasoma cyangwa bakabahobera cyane ariko agira ngo abashe kurangiza, ibyo na byo ni ugusambanya umwana.”
Ku ruhande rw’abatuye mu Murenge wa Mugano bumvikana bemeza ko ku bijyanye n’ishimishamubiri ku mwana uri munsi y’imyaka 18 y’amavuko ari ubwa mbere babyumvise.
Uwitwa Kamari Eric ati “Narinzi ko guhohotera umwana ari ukumukoresha imibonano mpuzabitsina gusa naho gushyiramo urutoki mu gitsinda cyangwa gukoresha ibindi ntabwo narinzi ko bigize icyaha.”
Itegeko rivuga ko umuntu uhamwe n’icyaha cyo gufata umwana kungufu ahanishwa igihano cyitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25. RIB ikibutsa abantu gutangira amakuru ku gihe mu gihe cyose babona umwana wahohotewe.
Itegeko riteganya ko gusambanya umwana byakorewe uri munsi y’imyaka 14 uwo icyo cyaha gihamye ahabwa igihano cy’igifungo cya BURUNDU kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.
Kandi iyo gusambanya umwana ufite imyaka 14 y’amavuko cyangwa uyirengeje byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga igihano kiba igifungo cya burundu.
- Advertisement -
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/NYAMAGABE