Nyanza: Abaturage barasaba ko Gare yagurwa hakanongerwa sosiyete zitwara abagenzi

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Abagenzi bategera imodoka muri gare y’Akarere ka Nyanza barataka kugorwa n’ingendo kubera ubuke bw’imodoka bagasaba ko iyi gare yakagurwa ikajyana n’igihe cyangwa ikajyanwa ahantu hisanzuye, bityo sosiyete ebyiri zinjira muri iyi gare zikaba zakiyongera bakoroherwa n’ingendo.

Ifoto y’igice cyo haruguru cya gare ya Nyanza inengwa kuba nto

Akarere ka Nyanza ni kamwe mu turere tugendwa n’abatari bake barimo ba mukerarugenda basura ingoro y’umwami Mutara III Rudahigwa mu Rukari, ibi bituma iyi gare igira abagenzi batari bake bakenera gutega imodoka ziva cyangwa zijya muri uyu mujyi w’ubukerarugendo wa Nyanza.

Aba baturage bagaragaza ko iyi gare ari ntoya ku buryo nta modoka nini yabasha kwinjiramo cyangwa ngo zihuriremo ari nyinshi, ibi bijyana nuko muri iyi gare hakoreramo amasosiyete atwara abagenzi abiri yonyine. Ibi babiganiriye na RBA.

Havugimana Jean Claude, ahagarariye imwe muri sosiyete ebyiri zikorera muri iyi gare ya Nyanza, avuga ko iyi gare itabasha kwakira imodoka zihagije bityo agasaba ko bakubakirwa gare ifite ubushobozi buhagije bwo kwakira imodoka nyinshi.

Ati “Ni ikibazo kibangamye kuko imodoka iyo zihari ari nyinshi ubona ko byanatezamo impanuka. Twifuza ko twagira gare ijyanye n’icyerekezo, ishobora kwakira imodoka zihagije cyane cyane imodoka nini, urabona izi modoka nini ntago zikwirwa muri iyi gare.”

Bamwe mu bagenzi bakoresha iyi gare ya Nyanza mu buzima bwabo bwa buri munsi, nabo ntibahwema kugaragaza ko hakwiye gare nini kandi bagahabwa amasosiyete atwara abagenzi arenze abiri.

Uyu yagize ati “Biratubangamira kuko hari igihe ucyenera kugenda abagenzi ari benshi ugasanga urahiriwe, nko mu gihe cy’abanyeshuri usanga amatike yabuze kuko agence ari ebyiri gusa. Nkange nkorera mu isoko rya Nyanza hari igihe ucyenera kujya kureba imari za Ruhango na Muhanga cyangwa Huye ukabura imodoka igutwara, bayaguye abadutwara bakarenga babiri byadufasha cyane.”

Undi mu bagenzi nawe hari ukuntu abibona, ati “Kuba ari ntoya nawe urabibona ntago hakwirwamo imodoka zirenze eshanu. Bayaguye byadufasha kuko imodoka zakiyongera na serivise duhabwa zikarushaho kuba nziza.”

- Advertisement -

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, avuga ko bamaze gukora inyingo ya gare nshya bityo ngo harabura gushaka rwiyemezamirimo hagatangira kubakwa gare nshya ijyanye n’igihe kandi izo mbogamizi abaturage bagaragaza zikazaba zibonewe umuti.

Ati “Iki kibazo natwe turakizi, gusa twamaze gukora inyingo ya gare nshya ijyanye n’igihe kandi twaranayemeje. Igisigaye ni ugushaka abashoramari tugafatanya kubaka gare nshya.”

Gare ya Nyanza ikoreshwa n’abagenzi bava n’abajya Huye ndetse n’abava cyangwa bajya mu bice bya Ruhango, Muhanga na Kigali. Igakorerwamo n’amasosiyete abiri gusa kandi nayo hakinjiramo imodoka zayo nto.

Mu gihe hari umugenzi ukeneye nko kujya mu karere ka Nyanza avuye i Kigali akabura itike muri sosiyete ebyiri zihagararayo bimusaba gutega ijya Huye ariko nawe ntagere muri gare kuko bamusiga ahazwi nko ku Bigega ibintu nabyo bibangamiye abagenzi.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW