Perezida Kagame yavuze ko bikabije kuba Uganda ihohotera Abanyarwanda ku mugaragaro

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yanenze imyitwarire y’igihugu gituranyi cya Uganda yo guhohotera Abanyarwanda ku buryo bukabije kandi bigakorwa ku karubanda, yemeza ko u Rwanda rutazarenganya abaturage ba Uganda baba mu Rwanda bitewe n’ibikorwa n’iki gihugu.

Perezida Kagame yavuze ko bikabije kuba Uganda ihohotera Abanyarwanda batihishe, gusa ntibazakora nkabo

Perezida Kagame yabigarutseho kuri iki Cyumweru, Tariki 5 Nzeri 2021, mu kiganiro yagiranye na RBA cyagarutse ku ngingo zitandukanye.

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yabajijwe n’umuturage ku kibazo cy’Abanyarwanda bahohoterwa muri Uganda, asubiza ko kitoroshye, avuga ko aho bigeze akantu kose kabaye muri Uganda n’iyo nta sano politiki kaba gafitanye na yo bakitirira u Rwanda kandi ntaho bihuriye.

Yagize ati “Ni ikibazo gikomeye kuko iyo urebye uko Abanyarwanda bafatwa muri Uganda n’Abanya-Uganda bari mu Rwanda uburyo bafatwa biratandukanye, bo nta kibazo bagirira inaha ariko twe abajyayo bagenda bikandagira. Abantu basigaye batinya kujyayo, hari benshi bamugaye abandi barabizira aho bamwe bafunzwe ndetse bicwa urubozo.”

Yakomeje ati “Gusa twe ntituzagirira nabi Abanya-Uganda cyangwa abandi banyamahanga kubera ko igihugu cyabo cyagiriye nabi Abanyarwanda cyangwa u Rwanda.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko ikibazo kimaze kuba politike kuko guhohotera Abanyarwanda bisigaye bikorwa ku mugaragaro bisa naho ari itegeko riba ryatanzwe n’ubuyobozi.

Ati “Mubona imvugo isigaye iriho, sinibwira ko bipfa gukorwa gusa kuko ubanza bisigaye biri muri politike. Ubu babikora ku mugaragaro ntabwo bakihishira. Ikibazo cyose cyane cyane icy’umutekano w’igihugu bagishinja u Rwanda niyo byaba bidafite aho bihuriye cyangwa ngo bisangwemo Umunyarwanda, bivuze ko buri kibazo bagira giterwa n’u Rwanda. Yewe na Covid-19 iri ku Isi yose usanga umuyobozi wabo runaka avuga ko yatewe n’u Rwanda.”

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yavuze ko bikigoranye gukemura ikibazo cy’Abanyarwanda baba n’abajya Uganda bahohoterwa, gusa ngo bazakomeza kubaka uburyo bw’umutekano ku buryo ntabazava mu bihugu by’amahanga ngo bagirire nabi u Rwanda.

- Advertisement -

Yagize ati “Iki kibazo kiracyagoranye ku buryo twabona uko tugikemura, murabizi hari abantu bagiye baba Uganda cyangwa bafashwa bagamije kugirira nabi u Rwanda, bamwe barafashwe barakatirwa n’abandi bazakatirwa. N’ubu birahari abantu muzi baba mu mahanga bakorera muri Uganda bagamije kugirira nabi u Rwanda mu gihe kizaza. Hari imihanda mwumva ikorwa izava Uganda ikanyura Tanzania ikajya mu Burundi, ngo ikigamijwe ni uguca uruhande u Rwanda, ibibazo bimaze kuba byinshi cyane.”

Yakomeje agira ati “Twabiganirije abayobozi ba Uganda ariko bakabihakana ibindi bati tuzabikurikirana. Icyo twakoze ntituzakora ibyo bakora. Tuzakomeza kubabwira, tubabaze impamvu babikora mu rwego rwo gushaka uko byarangira. Gusa si twe tugena uko bizarangira, kuko uko byarangira bizaturuka kuri bo kuko twe ntabushobozi tubifiteho.”

Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda ko uburyo bwo kwirinda guhohoterwa n’iki gihugu ari ukutajyayo.

Ati “Ntimuzageyo, kuko niwambuka umupaka wagera hakurya bakagukubita, bakakugirira nabi, ukamburwa, nugaruka nzakubaza nti ‘uragira ngo ngire nte ko igihugu wahohotewemo gifite uko kiyoborwa twe ntabushobozi tugifiteho? Inama nzakugira ni ukukubaza niba utagiyeyo hari icyo waba.”

Yakomeje avuga ko kutajyayo na byo ari amaburakindi kuko kubera amateka hari Abanyarwanda bafite abavandimwe babo baba muri Uganda kandi babyemerewe, bityo ngo ntibizakunda ko wabuza abantu kwambuka kuko ibyabaye ari amateka kandi atagira uko ahindurwa. Gusa ngo hazakomeza gushakwa uburyo ibintu byakoroshywa.

Iki kibazo cy’Abanyarwanda bahohoterwa kimaze igihe kitari gito, aho mu bihe bitandukanye hagiye humvikana abafungirwa muri Uganda bagakorerwa iyicarubozo, aho bamwe bagiye bajugunywa ku mipaka iki gihugu gihanamo imbibe n’u Rwanda barahohotewe abandi barambuwe ibyabo byose.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/luandatalks-imyanzuro-5-museveni-na-kagame-biyemeje-kubana-nta-rwikekwe.html

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT