Police Fc yasinyishije umutoza watoje muri West Bromwich na Rangers

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umunyamabanga Mukuru wa Police FC, CIP Obed Bikorimana kuri iki Cyumweru tariki ya 05 Nzeri 2021, iyi kipe yemeje ko yazanye umutoza mukuru Frank Nuttal watozaga ikipe ya St George yo muri Ethiopia.

                                 Frank Nuttal w’imyaka 53 yagizwe umutoza wa Police Fc

Frank Nuttal yanyuze mu makipe atandukanye ku mugabane wa Afurika n’Ubulayi, yasinye amasezerano y’umwaka umwe.

Uyu mutoza w’imyaka 53, asobanukiwe cyane Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba, usibye St George yo muri Ethiopia yararimo, yanyuze mu makipe arimo Gor Mahia yo muri Kenya.

Frank Nuttal kandi yabaye ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi mu ikipe y’igihugu y’Ubushinwa.

Frank Nuttall andi makipe yatoje akomeye arimo Zamalek yanyuzemo nk’umutoza wungirije, yanyuze kandi mu makipe nka West Bromwich Albion, Rangers, nk’umutoza wo kongera ingufu abakinnyi.

Nuttall akomoka muri Ecosse/Scotland yakiniye ikipe ya Celtic y’iwabo mbere yo kujya kwiga muri Cardiff Metropolitan University na Loughborough University aho yakuye imyabushobozi y’ikirenga muri siporo.

Police FC  kandi yamaze gusinyisha umutoza wungirije ari we Alain Kirasa.

- Advertisement -
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT