Rubavu: Abayobozi b’ibigo by’amashuri b’agateganyo barasaba REB ko imyanya ikurwa ku isoko

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Abayobozi b’ibigo by’amashuri b’agateganyo bari gusaba REB ko batakora ibizamini nk’abandi kuko igihe bamaze kuri izi nshingano nk’abayobozi b’ibigo gihagije ngo bemezwe, bamwe bakavuga ko batakaje imbaraga zidasanzwe bubaka ibigo bishya bahawe bityo ngo izo mbaraga zidakwiye kwirengagizwa.

Abayobora ibigo by’amashuri by’agateganyo basabwe gukora ibizamini nk’abandi barasaba ko batagakoze kuko bahavunikiye

Nk’uko aba bayobozi b’ibigo by’amashuri anyuranye mu Karere ka Rubavu babiganirije UMUSEKE, ngo bahiswemo nk’abarimu b’intangarugero kandi bakora neza, maze bahabwa inshingano zo kuyobora ibigo by’amashuri byiganjemo ibishya byubatswe mu rwego rwo kugabanya ubucucike mu mashuri.

Bavuga ko batunguwe no kuba imyanya yabo barayishyize mu izakorerwa ibizamini ibintu bafata nko kwirengagizwa n’ubwo REB itabikozwa ikavuga ko bagomba gupigana nk’abandi.

Iteka rya Perezida wa Repubulika Nomero 064/01 ryo ku wa 16 Werurwe 2020 rishyiraho sitati yihariye igenga abarimu b’amashuri y’inshuke, abanza, ayisumbuye n’ay’imyuga n’imirimo ngiro, ingingo yaryo ya 26 igaragaza ibisabwa mu gushyira mu mwanya umuyobozi w’ishuri.

Rigira riti: “Umuyobozi w’ishuri ashyirwa mu mwanya hashingiwe kuri ibi bikurikira 1. Kuba nibura ari mu rwego rwa gatatu rw’abarimu mu cyiciro cy’amashuri abarizwamo 2. Kuba agaragaza ubushobozi bwihariye mu kazi 3. Kuba ari inyangamugayo 4. Kuba arangwa n’indangagaciro z’umwuga we.”

Risobanura ko abayobozi b’ibigo n’abungirije nta kizamini cyanditse bakora, ahubwo Minisiteri y’Uburezi ishyiraho komite izatoranya ababa abayobozi b’amashuri ndetse n’ababungirije bashinzwe amasomo n’abashinzwe imyitwarire.

Uyu numwe muri aba bayobozi b’ibigo by’amashuri imyanya yabo yashyizwe ku isoko, avuga ko igihe amaze akora atagakuwe kuri izi nshingano muri ubu buryo kuko we ikigo yahawe cyari gishya ariko ngo yari amaze kukigeza heza.

Ati “Ubundi urabanza ugakora by’agateganyo amezi atandatu ubundi bakagukorera igenzura bakakwemeza cyangwa ntibakwemeze. Badusabye ko twatanga ibyangombwa nyuma yo gushyira imyanya ku isoko umwaka ushize. Muri Mutarama 2021 badushyize mu myanya by’agateganyo, bamwe baduhaye ahantu hatagira abanyeshuri, nta bitabo, amashuri atuzuye, dukora uko dushoboye none ubu twari duhagaze neza. Baduhaye ibyemezo ko turi gukora by’agateganyo ndetse baranabiduhembera ariko dutegereza kutwemeza turaheba.”

- Advertisement -

Yakomeje ati “Ubu se koko wakora ibizamini nk’abandi ute kandi umaze amezi umunani ukora, bari bakwiye kudukorera igenzura bakatwemeza aho kugirango natwe tuge gukora ibizamini.”

Undi nawe ati “Ubu twari kwiga imiyoborere, none byatuyobeye uburyo turi bukomeze kwiga tutazi aho bigana.”

Akomeza avuga ko bamwe bari bafite inguzanyo zo kujya kwiga ariko batabashije kujyayo kubera inshingano bari barahawe hari n’abari basanzwe bakosora ibizamini bya leta batabashije kujyayo.

Ati ” Ubuse si ukutwima amahirwe. Aho twari tugejeje ibigo bari bakwiye kuhaha agaciro. Ibaze kuba wari umaze umwaka uyobora ikigo warangiza ugasubira kwigisha, bamwe biragoye kubyakira.”

Uyu we hari ikifuzo aha Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze REB, kuko bakoze ibishoboka  byose bagakora inshingano bari bahawe neza.

Ati “Ibaze kuba bari barakuzamuriye agasharara barangiza bakagusubiza hamwe wahoze, bamwe ubanza tuzasezera. Icyo twisabira REB yite ku mbaraga twatakaje aho kuduhemba kudusubiza hasi, badukorera igenzura cyangwa batwemeze. Kuba wari umwarimu w’indashyikirwa ukaba wabireka urumva se haba hatari imbaraga zitakaye ?.”

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Abarimu n’Iterambere mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze REB, Mugenzi Leon, asubiza UMUSEKE kuri iki kibazo, yavuze ako aba bayobozi b’ibigo by’amashuri  bari barashyizweho by’agateganyo bakigirira ikizere cyo gutsinda ibizamini kuko bari bamaze kubona uburambe.

Ati “Bazakora ibizamini nk’abandi, kandi bakwiye kwiyizera kubera ubwo burambe bari bamaze kugira.”

Mugenzi Leon yavuze ko ibyo kuba umaze amezi atandatu akora by’agateganyo yemezwa ntaho byanditse mu mategeko, bityo ngo iby’abo barimu bavuga birimo amarangamutima yabo. Abasaba kureka hagakorwa icyo amategeko ateganya. Ngo ushobora kuba umuyobozi yakoraga by’agateganyo ni igihe amaze umwaka urenga akora.

Iki kibazo cy’aba bayobozi b’ibigo by’amashuri b’agateganyo basaba kuguma mu myanya barimo si aba bo mu Karere ka Rubavu baganiriye n’UMUSEKE bagifite gusa kuko no mu Karere ka Rusizi gihari.

Abo mu Karere ka Rusizi bo bakaba baramaze no kwandikira Inteko Nshingamategeko n’Urwego rw’Umuvunyi basaba kurenganurwa bakaguma mu myanya yabo. Ibaruwa banditse ikaba yarakiriwe n’izi nzego bandikiye tariki 20 Nzeri 2021.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON & NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW