Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame akaba n’umugaba mukuru w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda (RDF) yagabiye imiryango yo mu turere twa Rubavu na Rutsiro abaha amatungo arimo inka 18 n’intama 40.
Iyi miryango yagabiwe n’umukuru w’igihugu kuri uyu wa Kabiri, tariki 21 Nzeri 2021, aho abahawe ayo matungo ari abo mu mirenge ya Nyabirasi na Rusebeye yo mu Karere ka Rutsiro ndetse abatuye mu mirenge ya Busasamana na Bugeshi yo muri Rubavu.
Uyu muhango wo kubashyikiriza aya matungo wayobowe n’Umuyobozi muri RDF ukuriye Inkeragutabara (Reserve Force) mu Ntara y’Amajyaruguru, Maj. Gen Eric Murokore ari kumwe n’abayobozi b’uturere twa Rubavu na Rutsiro, aho banagize uruhare mu gutoranya imiryango yagabiwe na Perezida Paul Kagame.
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Ayinkamiye Emerence, yashimiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame wahaye aya matungo aba baturage mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza yabo. Yashimiye kandi abaturage ku ruhare bagira mu kwicungira umutekano bakorana n’inzego z’umutekano, anabasimira kugira iruhare mu iterambere ry’aho batuye.
Umuyobozi wa Reserve Force mu Ntara y’Amajyaruguru, Maj Gen Eric Murokore, yasabye aba baturage gukomeza kugira uruhare mu kwicungira umutekano kandi bakarushaho gukorana n’inzego z’umutekano.
Maj Gen Eric Murokore, yabibukije kandi ko bagomba gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, bityo bagafatanya na leta kurandura iki cyorezo kuko kibangamiye umutekano w’igihugu n’Isi muri rusange.
Imiryango yagabiwe n’iyo mu turere twa Rutsiro na Rubavu aho yatoranyije n’inzego zibanze, amatungo bagabiwe n’umukuru w’igihugu ni inka 18 n’intama 40. Mu bandi bayobozi bari bitabiriye uyu muhango ni Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nzabonimpa Deogratias.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
- Advertisement -
NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW