Rubavu: Umuntu umwe yapfiriye mu mpanuka y’imodoka

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Ishimwe Olivier  uri mu kigero cy’imyaka 21  yaguye mu mpanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa DAIHATSU yagonze urupangu rw’Ibitaro bya Gisenyi ubwo yinjiraga mu Mujyi wa Rubavu.

Imodoka yangiritse cyane

Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Nzeri 2021, mu masaha ya saa kumi n’imwe n’igice (5h30 a.m) umwe mu bari mu modoka ahita apfa mu gihe umushoferi we yihutanywe mu Bitaro bya Gisenyi kwitabwaho n’Abaganga.

Umuvugizi wa Polisi  mu Ntara y’Uburengezuba, CIP Twizere Bonaventure yabwiye UMUSEKE ko iyi mpanuka yabaye gusa ko hataramenyekana icyayiteye.

Yasabye abashoferi kujya babanza kugenzura ibinyabiziga byabo mbere yo kubitwara.

Yagize ati “Ni byo ku muhanda winjira mu Mujyi wa Gisenyi, mbere y’Ibitaro Bikuru habereye impanuka, imodoka yo mu bwoko bwa Daihatsu yari itwaye umuzigo, iza kurenga umuhanda igonga Ibitaro. Impanuka yaguyemo umuntu mu gihe umushoferi we yakomeretse bikomeye.”

Yakomeje ati “Turabakangurira mbere na mbere kwitabira gusuzumisha ibinyabiziga byabo mu rwego rwo kumenya imiterere n’ubuzima bw’ikinyabiziga. Ikindi ni uko ku mihanda twita highway, hari ahantu hateganyijwe umushoferi agomba guparika akaba yagenzura feri niba imeze neza cyangwa amapine niba nta kibazo afite bigatuma ikinyabiziga kiruhuka ndetse n’umushoferi.”

CIP Twizere yasabye abashoferi kujya bubahiriza amategeko y’umuhanda basoma ibyapa bihari ndetse bagaparika  ahabugenewe mu gihe bagize amakenga y’ibinyabiziga.

Ati “Turabasaba  ko aho hantu bajya bahazirikana bakahaparika umwanya muto, bakagenzura, bikorwa mu rwego rwo kwirinda impanuka. Ikindi turasaba kwirinda umuvuduko.”

- Advertisement -

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu buruhukiro bw’Ibitaro Bikuru bya Gisenyi, mu gihe uwakomeretse na we ari kwitabwaho n’Abaganga.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW