Rusizi: Abatuye ikirwa cya Gihaya barasaba amazi ahagije anahendutse bakareka kuvoma i Kivu

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Abaturage batuye ku kirwa cya Gihaya kiri rwagati mu kiyaga cya Kivu mu Murenge wa Gihundwe bafite impungenge z’indwara baterwa no kunywa amazi mabi bavoma mu Kivu, bagasaba ko bahabwa iriba ryunganira rimwe rukumbi rikoresha imirasire y’izuba bafite.

Ibiro by’Akagari ka Gihaya, abagatuye barasaba amazi meza ahagije kandi ahendutse

Nk’uko aba baturage babyivugira kuri iki kirwa gituwe n’abasaga 1300, bose bahurira ku ivomo rimwe rukumbi bubakiwe na Water Access Rwanda rikoresha imirasire y’izuba, gusa iyo izuba ritavuye bashoka kuvoma i Kivu kubera aba ari make.

Aba baturage nubwo bahawe irivomo rimwe naryo ngo rizana amazi make adahaza abatuye aka kagari ka Gihaya, ibi bijyana nuko ir’ivoma bavoma bishyura igiceri cya makumyabiri ku ijerekani imwe, bagahera ko basaba kugabanyirizwa akakaba yaba amafaranga icumi.

Uyu muturage wo ki kirwa cya Gihaya arasobanura iki kibazo cy’amazi, ati “Amazi dufite ntago buri wese ayisangaho, ni ivomo rimwe rikoreshwa n’umurasire w’izuba kandi barishyura, udafite makumyabiri ajya kuvoma i Kivu akaba. Turayanywa tukanayatekesha. Urumva nawe ingaruka ntizibura harimo nko kurwaza inzoka zo munda, bakwiye kutwongerera amavomo aho kugirango twese duhurire hamwe.”

Undi nawe arasobanura uko ikibazo kimeza, yagize ati “urabona akagari kose gahurira kuri iri riba, bivuze ko umunsi washira nta muntu numwe ufite amazi meza mu gihe izuba ritavuye. Twifuzako bagabanya igiciro kandi iri bakaryongerera imbaraga amazi akaboneka ari menshi.”

Aganira n’UMUSEKE, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gihaya, Renzaho Naftali, yahamije ko iki kibazo gihari, gusa ngo bakoze ubuvugizi ku rwego rw’akarere na Water Access Rwanda.

Ati “Ikibazo cy’amazi kirahari, iyo izuba ribuze amazi ntago aboneka mu kigega, yewe niyo abonetse aba ari make kubera ubuto bw’ikigega ntahaze abaturage bigatuma abayakeneye bayabura. Ahandi usanga Water Access Rwanda byibura barabongereye ingufu amazi akiyongera ariko hano ntago bagize icyo babikora nyamara bongereye imirasire y’izuba amazi yaza ari menshi.”

Yakomeje agira ati “Hari amapompo atatu twari twahawe n’Akarere yazanaga amazi ariko nayo yarapfuye ubu tuyabitse hano mu kagari. Umuturage iyo nta mazi afite nawe urumva ko haboneka ibibazo by’isuku nke n’abagiye kuvoma mu Kivu hari igihe babigiriramo ibibazo. Twifuza natwe ko twafashwa abaturage bakabona amazi ku mavomo arenze rimwe, yewe n’ikiguzi cy’amazi kimanuwe byagira uko bifasha kugabanya abaturage batabona amazi meza.”

- Advertisement -

Umukozi wa Water Acces Rwanda ushinzwe ibikorwa, Benimana Eugene, ari nayo yajyanye ivomo rimwe rukumbi ku kirwa cya Gihaya, avuga ko barimo gukora inyigo ngo ingano y’amazi yongerwe gusa ngo igiciro nacyo kizigwaho birebwe ko cyakorohera abaturage.

Ati “Turimo dushaka igisubizo ku buryo twakongera ubushobozi bw’ivomo amazi akaba yakiyongera, turimo tubinoza ntago bizatinda. Nabyo biri mubyo turikwigaho kugirango turebe niba igiciro cyajyana n’ubushobozi bw’abaturage, gusa nanone ntago twakishimira kugabanya igiciro ejo ugasanga kubagezaho amazi byanze.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nsigaye Emmanuel, aganira n’UMUSEKE, yemeje ko ikibazo cy’amazi adahagije ku kirwa cya Gihaya gihari kuko bo bifuza ko amazi yagera kuri buri  rugo, gusa ngo iriba bahawe rirakora neza kandi ntago harigera haba ikibazo cy’uko amazi abura mu kigega.

Ati “Ikibazo cy’amazi cyo kirahari kuko ntago amazi ahari ahagije kubera ko icyifuzo cyacu ari ukuyageza kuri buri rugo, twumvaga imiryango 200 itahurira ku iriba rimwe kuburyo buri rugo rwagezwaho amazi, gusa uko ubushobozi bugenda buboneka tuzakomeza kugenda turushaho kubagezaho amazi meza dufatanyije Water Access Rwanda.”

Yakomeje agira ati “Impamvu y’umurasire w’izuba ni ukugirango ufashe kuvomera ikigega kugirango cyuzure, ntago twari twagera igihe tuvuga ko mu kigega hashizemo amazi. Abavuga ko igiciro cyagabanywa tuzakorana na Water Access Rwanda icunga ivomo rihari turebe ko bakaturirwa nabo badakorera mu bihombo.”

Ku kibazo cy’amapompo atatu akarere kari kahaye abatuye ikirwa cya Gihaya ariko akaza kurekera gukorwa, Nsigaye Emmanuel, avuga ko mu isuzuma bakoze basanze atanga amazi atari meza bityo ngo ntago wakomeza guha abaturage amazi mabi.

Nsigaye Emmanuel, asaba abaturage gukomeza kwimakaza isuku bakoresha amazi meza aho guhitamo kujya kuvoma i Kivu kuko byabatera indwara ziterwa n’umwanda, abizeza ko bazakora ibishoboka byose bagahabwa amazi kandi ahagije.

Ikirwa cya Gihaya ni akagari kose ka Gihaya ko mu Murenge wa Gihundwe Akarere ka Rusizi, iki kirwa gituwe n’abaturage bagera  1,300 babarurwa mu ngo 207. Gusa bose bahurira ku iriba rimwe rukumbi bahawe na Water Access Rwanda, iyo izuba ritavuye bamwe bashoka kuvoma i Kivu cyangwa mu gihe cy’imvura bakareka.

Iri vomo rimwe rukumbi ritaraza bari basanzwe bavoma amazi y’ikiyaga cya Kivu, gusa nyuma baje guhabwa amapompo atatu n’akarere ka Rusizi ariko aza gukurwaho nyuma yo kubona ko amazi yazanwaga atari meza.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW