Rwamagana: Bavuga ko umuriro w’amashanyarazi bahawe ari muke “iyo bari gusudira ubura muri Karitsiye”

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rwamagana bavuga ko umuriro w’amashanyarazi bahawe ari muke iyo bari gusudira umuriro muri ako gace uhita ubura ndetse hakiyongeraho ko badashobora kugura no gukoresha imashini zisya kuko umuriro bafite utabasha kuzatsa.basaba ko wakongerwa ingufu.

Basaba ko umuriro ahawe wakongerwa ingufu

Abavuga ibi, ni abaturage bo mu Mirenge ya Rubona, Munyiginya, Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, basobanura ko bitewe n’umuriro mucye usanga iyo bacaniye rimwe umuriro ugenda wongera ugaruka mu buryo budasanzwe ku buryo wangiza ibikoresho birimo amaterefone,ipasi ndetse n’ibindi bicomekwa ku mashanyarazi nk’uko babibwiye Isango Star ducyesha iyi nkuru.

Usibye kuba umuriro mucye wangiriza ibikoresho byabo bavuga ko badashobora kugura ibyuma bisya kuko udashobora kubyatsa ngo ndetse niyo bacometseho imashini zisudira umuriro muri Karitsiye urabura bityo bagasaba ko wakongererwa ingufu.

Mbonyumuvunyi Radjab umuyobozi w’akarere ka Rwamagana yemeranya n’ibyo aba baturage bavuga bityo ngo ikibazo cyatangiye kuvugutirwa umuti kuko kugeza ubu ibikorwa byo kuwongera byaratangiye kubufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu REG.

Yagize ati “abenshi bagiye babikora muri ubwo buryo bwihuse bakabona amashanyarazi abasha gucana no gukoresha mu rugo ariko kubikorwa by’iterambere nk’amamashini asudira,abaza n’andi n’ibyuma bisya bikaba bitakunda ko bikora,ariko icyiza nuko muri REG harimo iyo gahunda kandi yaranatangiye,batangiye kongera ingufu z’amashanyarazi”.

Ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana butangaza ko ibikorwa byo kongera ingufu umuriro w’amashanyarazi byatangiriye mu mirenge ya Musha,Gahengeri,Fumbwe ndetse n’igice cya Rubona kuburyo bizakemura ikibazo cy’umuriro mucye bityo bigatuma abaturage babasha gukora ibikorwa bibateza imbere bikenera umuriro w’amashanyarazi ufite ingufu.

REG igaragaza ko ingo 60.9% mu Rwanda zimaze kugerwaho n’umuriro w’amashanyarazi, izigera kuri 40% zisigaye ukaba uzazigeraho bitarenze mu mwaka wa 2024 aho buri muturage azaba afite amashanyarazi.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

- Advertisement -

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW