U Rwanda na Zimbabwe byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu buhinzi n’izindi nzego

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Mu nama ku bucuruzi n’ishoramari hagati y’u Rwanda na Zimbabwe y’iminsi 3 irimo kubera muri Kigali Convention Centre, u Rwanda na Zimbabwe byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu nzego zinyuranye, zirimo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi,ibidukikije n’imihindagurikire y’ikirere, ikoranabuhanga, ubukerarugendo.

U Rwanda na Zimbabwe bisanzwe bifitanye umubano mwiza

Hanashyizwe umukono ku masezerano hagati y’Ingaga z’abikorera mu bihugu byombi muri iyi nama yitabiriwe n’abayobozi mu nzego za Leta n’abagize inzego z’abikorera.

U Rwanda rufite Ambasade muri Zimbabwe n’indege yarwo yerekeza i Harare. Ibicuruzwa Zimbabwe yohereje mu Rwanda mu myaka ya 2019-2020 byari bifite agaciro ka miliyoni 15.9 z’amadolari, mu gihe ibyo u Rwanda rwohereje muri icyo gihugu byari bifite agaciro k’ibihumbi 113.

Kumpande z’ibihugu byombi itsinda ry’abashoramari baganiriye ku ngingo yo kwagura ishoramari ndetse no kureba amahirwe yaryo hagati ya Zimbabwe n’u Rwanda.

Imibare y’umwaka wa 2021 igaragaza ko umusaruro mbumbe wa zimbabwe uri ku mpuzandengo ya 7,8% mu gihe ubaze amafaranga umuturage yinjiza buri mwaka ari amadorali 2,147 y’Amerika naho Umunyarwanda akinjiza hejuru gato amadorali 800 y’Amerika ku mwaka.

Ubukungu bwa Zimbabwe bushingiye ahanini ku buhinzi, amabuye y’agaciro, inganda ndetse n’ubukerarugendo.

U Rwanda rusanzwe rufite Ambasade mu gihugu cya Zimbabwe mu gihe biteganyijwe ko Ambasade ya Zimbabwe ifungurwa i Kigali.

Iri huriro ryatekerejwe bwa mbere mu 2019, nyuma y’uko Perezida Emmerson Mnangagwa yari amaze gusura Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, akishimira intambwe u Rwanda rumaze gutera mu bijyanye no korohereza ubucuruzi.

- Advertisement -

Inama y’iri huriro yatangiye kuri uyu munsi, izarangira ku itariki ya 20 uku kwezi.
Byitezwe ko inama y’umwaka utaha izabera muri Zimbabwe, kuko buri gihugu kizajya kiyakira uko umwaka utashye.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW