Ubujura bw’amatungo: i Musanze bafatanywe inka 6 zibwe bakajya bazihisha mu nzu

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Musanze iraburira abiba inka z’abaturage bakajya kuzihisha mu nzu nyuma bakazazibaga, ku wa Gatandatu tariki 25 na 26 Nzeri, 2021 abantu 7 bafatanwye inka 6 zari zaribwe.

Abakekwaho gukora buriya bujura bashyikirijwe RIB

Urubuga rwa internet rwa Polisi ruvuga ko abafashwe ari Turatsinze w’imyaka 28, Maniraguha Celestin w’imyaka 21, Turikumwenimana w’imyaka 21, Uwizeyimana Francine w’imyaka 24, Uwabareka Charles w’imyaka 34, Mugarukira Samuel w’imyaka 42 na Uwimana Felicien w’imyaka 38.

Bafatiwe mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Gacaca, mu Tugari twa Gakoro na Rwasa mu Midugudu  ya Nkomero na Sarasi.

Umuyobozi w’agateganyo wa Polisi mu Karere ka Musanze, Chief Inspector of Police (CIP) Speciose Kayitesi avuga ko gufatwa kwa bariya bantu byaturutse ku makuru yatanzwe n’umwe mu baturage wari wibwe inka.

Yagize ati ”Mu Cyumweru gishize umuturage amaze kutubwira ko yibwe inka ye hahise haboneka n’abandi bafite icyo kibazo ndetse banatanga amazina y’abo bakekaho ubwo bujura.

Kuri uyu wa Gatandatu no ku Cyumweru twakoze igikorwa cyo gushaka abo bantu bakekwa, twagiye gusaka mu ngo zabo.  Mu rugo rwa Uwizeyimana twahasanze inka imwe avuga ko yayiragijwe na Maniraguha Celestin akajya amuhemba Frw 10, 000. Kwa Turatsinze hafatiwe inka imwe, kwa Turikumwenimana naho hafatiwe inka 2, kwa Uwabareka hafatiwe inka imwe  ndetse no kwa Maniraguha hari indi nka imwe.”

CIP Kayitesi avuga ko “bariya bantu iyo bamaze kwiba inka batazishyira mu biraro ahubwo bazishyira mu byumba by’inzu  hanyuma bakazigaburira ariho ziba igihe cyazagera bakazibaga.”

Izi nka zimaze gufatwa abaturage bahise bavuga ko ubu bujura bumaze igihe kinini ndetse ko bagiye babura inka nyinshi muri uyu Murenge wa Gacaca.

- Advertisement -

CIP Kayitesi yaboneho gukangurira abaturage kujya bihutira gutanga amakuru kandi bagakaza uburyo bwo kwicungira umutekano.

Ati ”Abaturage barakeka abantu bagendagenda mu ngo bashaka inka zo kugura bazwi ku izina ry’abasherisheri. Aba nibo bakekwaho kugenda bagambanira inka z’abaturage zikibwa.”

Abaturage bashinja Mugarukiye Samuel,  Uwabareka Charles na Uwimana Felicien gukorana n’abo basherisheri.

Umuyobozi wa Polisi w’agateganyo mu Karere ka Musanze yaburiye abantu bose bitwikira ijoro bakajya kwiba inka z’abaturage cyangwa n’abandi bose bagenda bigira abakomisiyoneri b’inka.

Ati ”Bariya bose bafatanwe inka kandi bariyemerera ko atari izabo, ndetse uriya witwa Uwizeyimana harimo uwo yari aragiriye inka ndetse na we arabashinja ubwo bujura. Kugeza ubu ubwo amakuru yamenyekanye buriya bujura buraza gucika, abakekwaho kuziba baraza gufatwa babibazwe mu mategeko. Icyo dusaba abaturage ni ugatangira amakuru ku gihe gusa kandi turashimira abatanze amakuru kugeza ubu.”

Bariya bafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Muhoza kugira ngo hakorwe iperereza.

Inka ebyiri muri 6  zafashwe zahise zisubizwa bene zo mu gihe 4 zisigaye hagishakishwa bene zo.

Polisi iri gushakisha abantu bibwe inka 4 zitahise zibona banyirazo
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

IVOMO: RNP Website

UMUSEKE.RW