Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
Mu mikino y’ikiciro cya kabiri mu itsinda rya kabiri ikipe ya La Jeunesse yakiriye Nyanza FC kuri Stade Mumena, wari umukino wa mbere La Jeunesse ikinnye kuva Shampiyona y’icyiciro cya kabiri itangiye aho yakiriye.
Umukino ugitangira Nyanza FC yokeje igitutu, ku munota wa 13 ibona Penaliti ku mupira wari okozwe na myugariro wa La Jeunesse.
Emmanuel Nsabimana ni we wayiteye ayinjiza mu izamu kiba igitego 1-0.
Igice cya mbere kitararangira Captain wa Nyanza ari we Jean Claude Mutabazi yacenze ba myugariro babiri ba La Jeunesse maze ashota mu izamu yinjiza igitego igice cya mbere gisozwa Nyanza iyoboye ku bitego 2-0.
La Jeunesse yaje mu gice cya kabiri ishaka kugombora, ku munota wa 22 Bucyanayandi Joseph wa La Jeunesse atsinda igitego ku ishoti bamwe babona ko umunyezamu wa Nyanza, Hategekimana Jean Felix (Kidogo) yashoboraga gukurikira iyo aba ahagaze neza mu izamu.
La Jeneusse yakomeje gukora iyo bwabaga mu minota y’inyongera umukinnyi wa Nyanza FC, Charles wahoze muri Academy ka APR FC akanakina mu Ikipe y’Intare yabonye ikarita itukura avamo gusa birangira ikipe ya Nyanza itahukanye itsinzi y’ibitego 2-1.
UMUSEKE wabajije Fleury Ndasingwa utoza La Jeunesse avuga ko icyo bazize ari ukwinjira mu mukino bitinze.
Ati “Twinjiye mu mukino bitinze bitewe n’uko abana bacu ari ubwa mbere bakinnye umukino nibyo bitumye dutakaza amanota.”
- Advertisement -
Umutoza wa Nyanza FC Jean Paul Muhoza wakoze impinduka ku buryo bugaragara kuko byibura yabanjijemo abakinnyi batandatu bakinnye ku mukino wa Gicumbi, abandi batanu baba abasimbura yabwiye UMUSEKE ko igihe yagize cyo kubategura kimutegeka gukinisha abakinnyi bose afite.
Ati “Mu myitozo twagerageje gukora twabonye ko hari abashobora kugerageza kurusha abari barimo ariko nkanjye iyi mikino ni amahirwe yo kuba nabona umukinnyi mwiza kuko mfite ikizami cyo kuba navuga ngo abakinnyi bose mfite bakine bitewe n’igihe nagize cyo kubategura.”
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu ikipe ya Gicumbi ya Mbere mu itsinda yakira La Jeunesse ya kane, naho Pipiniere ya nyuma ikakira Nyanza ya gatatu, Rugende ya kabiri yo ikaruhuka.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
ANDI MAFOTO
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/Kigali