UPDATE: Umugabo wasimbutse muri etaji ya La Bonne Addresse YAPFUYE

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

 

20H20: Umuseke wari wabagejejeho inkuru y’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 28 wasimbutse muri etaji ya kabiri y’inyubako ya La Bonne Addresse mu Mujyi wa Kigali, amakuru mashya avuga ko yaguye kwa muganga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, Murekatete Patricia yabwiye UMUSEKE ati “Uwagerageje kwiyahurira mu nyubako ya La Bonne Adresse nk’uko twari twabibamenyesheje, amaze gushiramo umwuka aguye ku Bitaro bya CHUK.”

 

 

INKURU YA KARE: Umugabo  yasimbutse igorofa iri mu Mujyi wa Kigali rwa gati, ahiwta  La Bonne Adresse bikekwa ko yari ashatse kwiyahura ariko ntiyahita apfa.

Abantu benshi bagiye kureba aho byabereye

Ibi byabaye ku manywa kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Nzeri 2021, ubwo uyu mugabo yasimbukaga mu nyubako (etaji ya 2) iri mu Murenge wa Nyarugenge, Akarere ka Nyarugenge agahita agwa ku modoka ku bw’amahirwe ntiyahita apfa.

Amakuru avuga ko bishoboka ko uriya mugabo wamenyekanye nka Mutabazi Eric w’imyaka 28, yaba yari afite ibibazo byamurenze byo mu muryango, ndetse ngo akaba yabanje kuganiriza umwe mu bo mu muryango we ibyo kwiyahura.

- Advertisement -

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, Murekatete Patricia yahamirije UMUSEKE ko biriya byabaye gusa ko bataramenya niba uriya muntu yashakaga kwiyambura ubuzima, cyangwa ari impanuka.

Yagize ati “Byabereye hafi ya La Bonne Adresse, mu by’ukuri yahise atabarwa byihuse, ntabwo yitabye Imana yahise ajyanwa kwa muganga, ariho arakurikiranwa.”

Yakomeje agira ati “Ntituramenya neza niba ari ‘accident’ (impanuka) cyangwa niba yari afite umugambi wo kwiyahura.”

Uyu muyobozi yasabye abaturage kuba ijisho rya mugenzi w’undi kandi bagatangira amakuru ku gihe.

Ati “Ubutumwa ni uko buri wese yagerageza kuba ijisho rya mugenzi we, gutangira amakuru ku gihe ku bintu bidasanzwe byaba bigaragaye.”

Uyu mugabo akimara guhanuka yahise yihutanwa ku Bitaro bya Kaminuza ya Kigali (CHUK) kugira ngo akorerwe ubuvuzi ndetse n’ubutabazi bwihuse.

Hashize iminsi muri Kigali cyane ahazwi nko mu nyubako y’Inkundamahoro ikoreramo isoko Nyabugogo humvikana abantu bahasimbutse bashaka kwiyahura.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW