Urugendo rw’umuramyi Isezerano mu muziki uhimbaza Imana wasohoye indirimbo “Ugurura”

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Umunyarwanda yaravuze ngo amazi arashyuha ariko ntiyibagirwa iwabo wa mbeho, bishatse kuvuga ko utazi iyava atamenya iyo ajya, kandi ngo burya n’izibika zari amagi, izi mvugo nizo umuhanzi Isezerano Jean de la Paix yashingiyeho aganira urugendo rwe rutoroshye yanyuzemo kugirango yinjire mu muziki wacurangiwe Imana arimo kugeza ubu.

Umuramyi Isezerano Jean de la Paix yakuze afite umuhamagaro wo guhimbaza Imana.

Uganiriye n’umwana uwo ariwe wese mwishimanye kandi mwisanzuranyeho ntiwakifuza kugenda kuko amagambo akuganirira aba aryoheye amatwi kandi ntatume ugira irungu, ariko n’umubaza icyo yifuza kuba cyo azakubwira ikintu runaka ati “nzaba umuganga, umwarimu, umusirikare n’ibindi.”

Isezerano Jean de la Paix we, akiri muto yakubwiraga ko azaba umucuranzi kabuhariwe yewe n’umucuranzi w’icyamamare kuko aribyo yakuze akunda, gusa siko buri wese icyo yakuze akunda akigeraho byoroshye, gusa ashimira Imana ko akiri mu murongo we yakuze ari inzozi.

Aha aragaruka ku buryo yahimbaga indirimbo ariko akaziha amakorari, ati “Uko nagendaga nkura nandikaga indirimbo nkaziha amakorari. Ndangije amashuri yisumbuye nibwo natangiye kwandika indirimbo nkagira inzozi zo kuzazijyana muri sitidiyo, ariko bikarangira zimwe nzihaye amakorari izindi nkazisigarana mu ikayi.”

Isezerano Jean de la Paix, Imana yamugiriye umugisha abashishwa gukomeza amashuri ye muri Kaminuza, maze biba bimubereye inzira yo gukabya za ndoto ze zo kuzajya gukora indirimbo muri studio.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Aha arasobanura uko byagenze ngo akorere muri situdiyo indirimbo ze ebyiri za mbere, yagize ati “Ntangiye mu wa Mbere wa Kaminuza mu gihembwe cya Kabiri, hari mu muri Werurwe 2020, nibwo nagiye muri studio nkora indirimbo ebyiri zicuranze ku rwego rwo hasi. Izo ni iyitwa Ineza yawe ndetse na Iherezo. Ibitekerezo nakuye mu bantu bazumvishe, byanteye kugira umwete wo gukora izindi cyokora sinahita mbona ubushobozi vuba.”

Nyuma y’igice cy’umwaka, akoze indirimbo ze ebyiri za mbere, hari ku wa 12 Nzeli 2020, umuhanzi Isezerano, yasohoye indi ndirimbo yitwa “Kumusaraba”. Ni indirimbo yakunzwe n’abatari bake ugeraranyije n’urwego yarimo.  Iyi ndirimbo yamuhaye ikizere cy’uko aramutse abyitayeho yashobora kuba umuhanzi mwiza nk’abandi bose bamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda.

- Advertisement -

Buhoro buhoro ni rwo rugendo kandi ngo ukorora acira aba agabanya, yewe ngo nta kinanira Imana, umuhanzi Isezerano Jean de la Paix yarabashishijwe, maze tariki 26 Ugushyingo 2020 ashyira hanze indi ndirimbo yitwa “Ndakubaza”. Iyi ndirimbo yatumye benshi bagira icyo bamubwira kandi gifatika, maze bimuhishuriza ko yabasha kwandika indirimbo zakora ku mitima y’abantu batari bake.

Icyizere kirarema kandi ngo ahari umuhate byose birashoboka, Isezerano Jean de la Paix, aragaruka ku buryo yabyitwayemo nyuma yo kubona ko yabasha kwandika indirimbo zakora ku mitima y’abantu.

Ati “Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kabiri 2021, nashyize hanze indirimbo yitwa “Urwandiko”, maze irakundwa cyane ku buryo umuntu wese yambwiraga ati komeza utere imbere, abandi bakongeraho ko mfite impano. Iyo nakiraga ibitekerezo by’abantu, bigahurirana  n’uko mbikunda byatumaga mbyumvaga vuba, kuko nari ntangiye kwakira ko ndi umuhanzi.”

Ku wa 2 Kamena 2021, yahise asohora indi ndirimbo ayita “Nzamusanganira”, iyi nayo yakiriwe neza n’abantu.

Umuramyi Isezerano Jean de la Paix, kugeza ubu indirimbo ye nshya aheruka gushyira hanze imaze iminsi itageze ku Cyumweru, ni indirimbo yitwa “Ugurura” yasohoye tariki 18 Nzeli uyu mwaka.  Benshi bahamya ko irimo imbaraga z’agakiza bitewe n’amagambo ayigize.

Ntabyera ngo de ni umugani waciwe n’umunyarwanda, kandi n’umwana w’Imana yageragejwe asabwa guhindura ibuye umugati nyamara ari afite ububasha ku bwami bw’ijuru. Isezerano Jean de la Paix nawe hari ibisitaza yahuye nabyo muri uru rugendo rwe rw’umuziki wo guhimbaza Imana.

Muri izo mbogamizi harimo kubura ubushobozi bwo kujya gutunganya indirimbo, ingaruka z’icyorezo cya Covid-19 nae ntizamusize kuko nta bitaramo byabaga. Gusa ngo mu rugendo rwe yahuye na benshi bajyaga bamuca intege.

Gusa ngo ahakomeye niho hava imbaraga, bityo ngo afite intego yihaye mu rwego rwo gukomeza umuziki wo guhimbaza Imana.

Ati “Mfite intego yo gukora izindi ndirimbo zihembura imitima y’abatari bake. Hari n’indirimbo z’amajwi nkeneye gukorera amshusho. Uko amabwiriza yo kwirinda Covid-19 agenda yoroshywa ndashaka gutegura ibitaramo nk’abandi bahanzi.”

Indirimbo Ugurura ya Isezerano Jean de la Paix aherutse gushyira hanze

NKURUNZIZA Jean Baptiste /UMUSEKE.RW