Volleyball: U Rwanda rwatangiye rutsinda u Burundi mu mukino warebwe na Perezida Kagame

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Imbere ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, ku mukino warwo wa mbere w’Igikombe cya Afurika cya Volleyball y’abagabo, Ikipe y’u Rwanda yisasiye u Burundi ibutsinda amaseti 3-0.

                                        Ikipe y’u Rwanda yazonze iy’u Burundi iyitsinda iyirusha

Ni umukino wagejeje isaa 23:40 z’ijoro, Perezida Kagame yari akiri muri Kigali Arena ategereje kwihera ijisho no gutera ingabo mu bitugu abasore b’u Rwanda.

Bivugwa ko ikipe y’u Burundi yahuye n’ikibazo cya Covid-19 kuri bamwe mu bakinnyi bayo, bivugwa ko ari 3 mu gihe abandi 3 bagowe n’imyirondoro ituzuye.

Muri Kigali Arene, u Rwanda rwari rushyigikiwe na Perezida Paul Kagame, Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, uyu mukino kandi wanakurikiwe na Pereida w’Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Volleybal muri Afurika, Madamu Bouchra Hajij.

U Rwanda rwatsinze iseti ya mbere ku manota 25 kuri 15.Seti ya kabiri yarangiye u Rwanda rutsinze u Burundi amanota 25 kuri 19mu gihe iya nyuma rwayitsinze ku manota 25 kuri 12.

U Rwanda rwari hejuru rubifashijwemo n’abakinnyi nka Yakan Guma Laurence,Mutabazi Yves,Mahoro Ivan na Kavalo Patrick.

U Rwanda ruri mu itsinda rimwe na Uganda,Burkina Faso n’Uburundi aho umukino wa 2 ruzakina kuwa Kane na Burkina Faso yatsinzwe na Uganda amaseti 3-1.

Perezida Paul Kagame yashyigikiye ikipe y’U Rwanda kugeza isaa 23:40 umukino urangiye.
Ni ubwa mbere ikipe y’u Rwanda ya Volleyball ikiniye muri Kigali Arena, ibiro byavuzaga ubuhuha.
Abafana bari bisize amarangi baje gushyigikira ikipe y’u Rwanda.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

- Advertisement -

NDEKEZI JOHNSON  / UMUSEKE.RW