Zimwe muri Kaminuza zafashe icyemezo cyibuza uwinjira mu kigo atarikingije COVID-19

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 078877281

Amwe mu mashuri ya Kaminuza zo mu Rwanda, yafashe icyemezo gikumira abanyeshuri biga muri ayo  mashuri batarikingiza COVID-19.

Abanyarwanda basaga miliyoni ebyiri bamaze gukingirwa COVID-19

Iki cyemezo gifashwe mu gihe mu Rwanda hagikomeje igikorwa cyo gukingira hagamijwe gukomeza kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

Mu itangazo Kaminuza y’u Rwanda  ishami ryigisha amasomo y’ ubuganga riherereye I Remera mu Mujyi wa Kigali, ryavuze ko nta munyeshuri wemerewe kujya mu Kigo  atarikingije COVID-19.

Rigira riti “Ibi bimenyeshejwe abakozi bose n’abanyeshuri  bo muri Campus ya Remera ko kuva kuri uyu wa Mbere tarki ya 27 Nzeri 2021,abanyeshuri n’abakozi bakingiwe  bemerewe kwinjira muri Campus babanje kwerekana icyangombwa cy’uko bikingije COVID-19 nibura doze ya mbere.”

Iri tangazo rikomeza ryibutsa abashinzwe umutekano muri iyi Kaminuza ko bakwiye gukurikirana ishyirwamubikorwa ry’aya mabwiriza.

UMUSEKE wagerageje kuvugisha umuyobozi wa Kaminuza,Prof.Lyambabaje Alexandre, maze  avuga ko avugana n’ushinzwe amasomo muri iki kigo akaza kuduha amakuru.

Usibye kuba iki cyemezo cyafashwe muri iyi Kaminuza, cyanafashwe muri Kaminuza Gaturika ya Kabgayi aho naho abanyeshuri biga muri iki kigo basabwe kubanza kwingiza COVID-19.

Ubuyobozi bw’iri shuri bwasohoye itangazo bugira buti” Duhereye kuri imwe mu myanzuro y’Inama yahuje yahuje abayobozi ba Kaminuza na Minisiteri y’Ubuzima tariki ya 24 Nzeri 2021,servisi ishinzwe abanyeshuri muri ICK, iramenyesha abanyeshuri biga muri ICK ko guhera tariki ya 1 Ukwakira 2021,umunyeshuri wese uje muri ICK,agomba kwerekana icyemezo (ceritficat) igaragaza ko yahawe urukingo rwa COVID-19.”

- Advertisement -

UMUSEKE wagerageje kuvugisha umuyobozi ushinzwe serivisi ishinzwe Abanyeshuri, Uwineza Jeanne,maze avuga ko twabaza ushinzwe  itangazamakuru mu kigo.

Wagarageje kuvugisha Twagirumukiza Alexandre ,ushinzwe itangazamakuru maze asubiza ubutumwa bugufi agira ati “Nta kibazo gikomeye kirimo kuko muri iki cyumweru hari gahunda ko abanyeshuri batarakingirwa bazakingirirwa ku ishuri”

Gusa hari amakuru   ko hari hashize iminsi muri iki kigo hakorwa ubukangurambaga bushishikariza abanyeshuri kwikingiza ku bushake gusa hakagaragara bamwe mu banyeshuri  batifuza gufata urukingo rwa COVID-19.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko Abanyarwanda basaga miliyoni ebyiri bamaze gukingirwa COVID-19 barimo miliyoni imwe n’igice bahawe doze ebyiri.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW