Abangavu b’u Rwanda U-2O bongeye kunyagirwa imvura y’ibitego na Ethiopia

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Abakobwa b’u Rwanda batarengeje imyaka 20 batsindiwe mu Mujyi wa Bahir Dar muri Ethiopia n’abangavu b’iki gihugu ibitego bine ku busa (4-0) ni mu mikino yo gushaka itike yo kwerekeza muri Costa Rica umwaka utaha mu gikombe cy’Isi.

Abangavu b’u Rwanda U-20 batsindiwe muri Ethiopia ibitego bine ku busa

Ni umukino wabereye kuri sitade ya Bahir Dar International mu Mujyi wa Bahir Dar kuri  uyu wa Gatatu, tariki 6 Ukwakira 2021, ku isaha ya saa 15:00pm z’i Kigali.

Nyuma yo kwandagarizwa kuri Sitade ya Kigali I Nyamirambo bagatsindwa ibitego bine batarebye mu izamu (4-0) mu mukino ubanza. Bongeye kwihanizwa na Ethiopia, aho yongeye kubatsindira Bahir Dar ibitego bine ku busa (4-0).

Ikinyuranyo cy’ibitego hagati y’abangavu b’u Rwanda na Ethiopia kikaba ari ibitego umunani,ni mu gihe u Rwanda mu mikino ibiri rutabashije kureba mu izamu kuko nta gitego na kimwe rwabashije kubona.

Aba bangavu b’u Rwanda batarengeje imyaka 20 bageze muri Ethiopia kuwa Mbere, tariki 4 Ukwakira 2021, aho bakiriwe n’Abanyarwanda baba muri iki gihugu

U Rwanda rukaba ruri mu itsinda rimwe n’amakipe y’abagore y’abatarengeje imyaka 20 y’u Burundi na Sudan y’Epfo yamaze kuba yikura mu irushanwa.

Umutoza w’iyi kipe Nyinawumuntu Grace akaba nta mukino n’umwe aratsinda mu itsinda arimo.

Amakipe abiri yonyine ku mugabane w’Afurika niyo agomba kwerekeza muri Costa Rica mu gikombe cy’Isi cy’abagore batarengeje imyaka 20, aho cyakagombye kuba cyarabaye mu mwaka ushize wa 2020 ariko kikaza gusubikwa kubera icyorezo cya Covid-19.

- Advertisement -
Ikinyuranyo cy’ibitego hagati y’abangavu b’u Rwanda na Ethiopia kikaba ari ibitego umunani ku busa
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW