Abanyarwanda basabwe gukingiza abana uko bikwiye nubwo imyaka ibaye 28 nta murwayi w’imbasa

Mu gihe tariki ya 24 Ukwakira buri mwaka Isi yizihiza umunsi mpuzahanga wo kurwanya indwara y’imbasa, Minisiteri y’Ubuzima yasabye abanyarwanda kwitabira gukingiza abana inkingo zose zagenwe kuko ari ubuntu. Bibutswa kandi ko nubwo iyi ndwara itakigaragara mu Rwanda, abagira ibimenyetso by’imbasa bakwihutira kujya kwa muganga.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije yasabye abaturarwanda kwitabira gukingiza abana inkingo zose mu rwego rwo gukomeza guhashya imbasa

Uyu munsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya indwara y’imbasa, urizihizwa ku nshuro ya gatandatu mu Rwanda, ukaba wizihizwa ku nsanganyamatsiko igira iti “Tubungabunge ibyagezweho, twubake u Rwanda ruzira imbasa.”

Mu butumwa Minisiteri y’Ubuzima yageneye abanyarwanda, harimo kuzirikana ko nubwo imyaka ibaye 28 nta mu rwayi w’imbasa ugaragara mu Rwanda, mu bihugu by’ibituranyi iyi ndwara ikihagaragara, bityo ngo nta kwirara ko itagihari.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yasabye Abanayarwanda kwitabira gukingiza abana inkingo zose uko zateganyijwe kuko ari ubuntu.

Ati “Nubwo tumaze imyaka irenga 28 ntambasa irangwa mu Rwanda, duturanye n’ibihugu bikigaragaramo ubwoko bumwe na bumwe bw’imbasa. Niyo mpamvu Abaturarwanda dusabwa gukingiza abana inking zose uko zateganyijwe cyane cyane ko ari ubuntu. Umuntu wese ugaragaza ibimenyetso by’imbasa akwiye kwihutira kujya kwa muganga.”

Yakomeje asaba kandi ko ingamba zashyizweho zo kwirinda no gukumira indwara y’imbasa zikwiye gukurikizwa uko bikwiye, bityo ngo nizikurikizwa bizafasha kwirinda no gukumira iyi ndwara mu Rwanda.

Minisitiri Dr Daniel Ngamije, yavuze ko aribyo kwishimara kuba kuva mu 1993 nta murwayi w’imbasa uragaragara mu Rwanda, yongeraho ko kuba ubwitabire mu gukingiza abana buri hejuru ya 90% aribyo kwishimira.

Yagize ati “Uyu munsi twizihiza ku nshuro ya gatandatu, turishimira ibikorwa byiza byagezweho mu guhashya imbasa kuko kuva mu 1993 nta murwayi w’iyi ndwara uragaragara mu Rwanda. Turashimira kandi ubwitabire bw’abanyarwanda mu gukingiza abana kuko buri hejuru ya 90%.”

Indwara y’imbasa yibasira cyane cyane abana batarageza ku myaka 15 kuko baba bataramenya neza kuzirikana isuku, ikimenyetso nyamukuru ku muntu wanduye imbasa ni ubumuga bwibasira amaguru cyangwa amaboko kandi ntiburenze iminsi 14 bugaragaye.

- Advertisement -

Uyu munsi mpuzamahanga wo kurwanya imbasa watangiye kwizihizwa mu mwaka w’2012, wizihizwa buri mwaka tariki ya 24 Ukwakira, uyu munsi washyizweho n’umuryango mpuzamahanga wa Rotary mu rwego rwo kuzirikana isabukuru y’amavuko y’umushakashatsi wayoboye intsinda ryavumbuye urukingo rw’imbasa.

Rotary International ishyiraho uyu munsi kwari uguha agaciro akazi ka Jonas Salk wayoboye itsinda ry’abashakashatsi bavumbuye urukingo rw’indwara y’imbasa, abana bari munsi y’imyaka itanu bafite ibyago byinshi byo kwandura no guhitanwa n’iyi ndwara.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW