Abaveterineri 60 barahiye bibukijwe inshingano zo kwita ku buzima bw’amatungo

Abasoje amashuri ya Kaminuza mu ishami ry’ubuvuzi bw’amatungo, muri Kaminuza y’u Rwanda, bazwi nka ‘Veterineri’ basabwe guhindura uyu mwuga bagakora bazirikana kwita ku buzima bw’amatungo kuko ari umwuga ugira umumaro ukomeye ku bukungu bw’igihugu.

Abarahiye kuva mu mwaka wa 2015 bigaga ubuvuzi bw’amatungo mri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare

Ni zimwe mu mpanuro bahawe n’urugaga rw’abaveterineri mu Rwanda RCVD, ubwo abo banyeshuri barangije kwiga ubuvuzi bw’amatungo uko ari 60 barahiriraga kwinjira muri urwo rugaga.

Umuhango wo kurahirahirira kwinjira muri urwo rugaga, wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Ukwakira 2021 Kacyiru mu Mujyi wa Kigali. Abakobwa 16 n’Abasore 44 ni bo barahiye.

Basabwe kujya hirya no hino mu gihugu kugira ngo bazibe icyuho kigaragara cy’abavuzi b’amatungo babyize bakiri bacye, biyemeza gukorera ku mategeko agenga abanyamwuga no kugira uruhare mu kurinda ubuzima bw’amatungo.

Bibukijwe ko mu gihe uwarahiye arenze ku ndahiro agakora amakosa nkana abihanirwa, birimo no kwirukanwa mu mwuga aho ari ho hose, byanaba ngombwa agakurikiranwa n’izindi nzego zishinzwe amategeko.

Umwe mu barahiriye gukora uwo mwuga neza, Twizeyimana Eugene, urangije muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare mu buvuzi bw’amatungo, yavuze ko nyuma yo kurahira hari umusanzu wabo ku isoko ry’umurimo.

Yagize ati “Ku isoko ry’umurimo abaveterineri benshi bakora mu buryo bwigenga,tugiye muri sosiyete kugira ngo dukorane n’abaturage turusheho kuzamura ubuvuzi bw’amatungo.”

Aline Mujawayezu uri mu bakobwa 16 barahiriye gukora kinyamwuga avuga ko atewe ishema no kuba yinjiye muri uyu mwuga kuko bakunda gushyira imbere abagabo, ahamya ko n’abakobwa bakora uyu mwuga neza ashishikariza bagenzi be kwitinyuka.

Yagize ati “Tugiye guhindura ikintu cyo kuvuga ngo abakobwa ntibashoboye, tugiye gukora ikiveterineri neza, abagore n’abakobwa n’abashishikariza kwiga ubuveterineri kuko ni umwuga mwiza cyane.”

- Advertisement -

Mugenzi we Sylvus Nshimiyimana ,uhagarariye iyi poromosiyo ya 7 yavuze ko kurahira bigiye kubafasha byinshi muri uyu mwuga binjiyemo.

Ati “Igihe uri gukora wibuka ko hari indahiro wagiriye imbere y’urugaga rw’abavuzi b’amatungo bityo bikagufasha mubyo ukora kwigengesera no kudasebya izina ryawe nk’umuntu uba waragize indahiro.”

Avuga ko bitezweho kugera hirya no hino mu gihugu bagatanga umusanzu wabo mu iterambere kuko umubare wasoje aya masomo ari mwinshi kandi bafite ubumenyi buhagije.

Umuyobozi wungirije w’Urugaga rw’Abavuzi b’amatungo mu Rwanda, Dr. Tumusabe Marie Claire , avuga ko iri rahira riteganywa n’itegeko ndetse muri uyu muhango abasoje bakaba bahawe impanuro zibinjiza mu kazi no kubwirwa ibijyanye n’umusaruro bategerejweho.

Ati “Uyu munsi ni inshingano zacu kugira ngo umwuga ukorwe na nyirawo kandi dukora igenzura hirya no hino mu gihugu kugira ngo turebe nimba ntawiyita veterineri kandi atari we.”

Akomeza agira ati “Nta muntu wemerewe kuvura amatungo atarabyigiye ariko icyiza ni uko n’aborozi bacu bamaze gusobanuko kubera ko ubworozi buri gukorwa nka business, bisigaye bibategeka gukoresha umunyamwuga.”

Avuga ko Urugaga rushyize imbere gufasha Abavaterineri bigenga gukorera hirya no hino mu Mirenge kugira ngo bazibe icyuho gikunze kugarukwaho cy’ubucye bw’abaveterineri.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubworozi mu kigo cy’igihugu giteza imbere ubuhinzi n’ubworozi(RAB), Dr Fabrice Ndayisenga yasabye aborozi kugana abaveterineri babyigiye kuko iyo akoze nabi abibazwa kandi ababyigiye aribo bafasha gucyemura ibibazo mu gihe itungo rirwaye.

Ati “Aborozi nibo dukangurira gukorana n’abavuzi b’amatungo babyigiye bafite n’iki cyemezo cyerekana ko babyemerewe, icyo dushaka ni uko aborozi bagerwaho na serivisi nziza yihuse kuko barayisaba.”

Dr Ndayisenga avuga ko nka Leta badashobora kugira umuveterineri muri buri Mudugudu cyangwa Akagari ko Leta ifasha kugira ngo abanyeshuri bige ku nkunga ya Leta ikanafasha kubona ibikoresho kuko rimwe na rimwe badashobora kubyibonera kugira ngo bagere ku borozi bakeneye iyo serivisi bakabasha guteza imbere ubworozi bwabo.

Yagize ati “Hirya no hino mu gihugu aborozi baba bakeneye abavuzi b’amatungo bari hafi bashobora kuboneka mu gihe gishoboka aba binjiye mu mwuga bakaba bitezweho gutanga umusaruro ufatika mu cyerekezo cy’ubworozi bw’umwuga.”

RCVD itangaza ko imaze kwakira mu rugaga abaveterineri basaga ibihumbi bine bakorera hirya no hino mu gihugu biganjemo abikorera ku giti cyabo.

Abakobwa bavuga ko bitinyutse ko ntacyo basaza babo bakora mu kiveterineri cyabananira
Bitezweho guhindura byinshi muri uyu mwuga ufitiye akamaro kanini iterambere ry’igihugu
Umuyobozi wungirije w’Urugaga rw’Abavuzi b’amatungo mu Rwanda, Dr. Tumusabe Marie Claire
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubworozi mu kigo cy’igihugu giteza imbere ubuhinzi n’ubworozi(RAB), Dr Fabrice Ndayisenga

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW