Abarangije manda zabo mu nzego z’ibanze batazemererwa n’amategeko kongera kwiyamamaza manda ikurikiyeho basabwe kudatatira igihango, bakaba bandebereho ndetse bakabera ba ambasaderi beza inzego z’ibanze aho bagiye.
Ibi byagarutsweho kuri iki Cyumweru, tariki 24 Ukwakira 2021, ubwo i Kigali hari hateraniye inteko rusange ya 26 y’Ishyirahamwe ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali RALGA.
Ubwo yagezaga ijambo ku nteko rusange ya 26 y’Ishyirahamwe ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali RALGA, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yibukije abayobozi b’uturere n’Umujyi wa Kigali basoje manda zabo batazabasha kwiyamamaza kuzirikana igihango bafitanye n’inzego z’ibanze bakaba ingero nziza aho bagiye.
Ati “Ndagirango nsabe abarangije manda zabo batazagaruka mu buyobozi bw’uturere kubera ibyo amategeko ateganya, kuzahora bazirikana igihango n’umurage bafitanye n’inzego mukaba intangarugero. Inzego z’ibanze muzazibere ba ambasaderi beza, ntimuzatatire igihango kuko iyo ugitatiye kiragusama.”
Minisitiri Gatabazi, yashimiye abayobozib’inzego z’ibanze ku musaruro batanze muri manda y’imyaka 5 barangije haba mu bukungu, imibereho myiza y’abaturage, ubutabera n’imiyoborere myiza by’umwihariko imbaraga batanze mu guhashya icyorezo cya Covid-19.
Yagize ati “Turashimirea imbaraga, umurava, kwigomwa no kwitanga byabaranze mu gihe cy’imyaka 5irenga mu maze. Mwahanganye n’ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’umuturage, ibiyobyabwenge n’ibindi. By’umwihariko turabashimira uruhare rwanyu mu kurwanya no gukumira icyorezo cya Coronavirus.”
Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yanibukije ko gukorera inzego z’ibanze ari ishema kandi rinezeza iyo wujuje inshingano ushinzwe zituma imibereho y’umuturage itera imbere. Yongeraho ko Guverinoma y’u Rwanda na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ishimira umusanzu abayobozi b’inzego z’ibanze batanze mu kubaka igihugu.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Nyirarukundo Ignatienne, ubwo yafungura ku mugaragaro inteko rusange ya 26 y’Ishyirahamwe ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali, RALGA, yavuze ko ari ingenzi kugaragaza ibyagezweho n’ahabaye integer nke mu rwego rwo guha intangiriro nziza abazatorerwa manda ikurikira irangiye.
Ati “Mu gusuzuma uko manda yagenze, ni byiza kumenya ahagaragaye imbaraga n’ahabaye integer nke kuko bizaha intangiriro nziza abagiye gutorerwa kuyobora manda igiye gukurikiraho. Turizera ko RALGA izafata iya mbere kugirango ubwo bunararibonye bugezwe ku bazatorwa.”
- Advertisement -
Nyirarukundo Ignatienne yashimiye uruhare n’umusanzu w’ishyirahamwe rya RALGA mu gukora ubuvugizi no kongera ubushobozi bw’inzego z’ibanze, ndetse iha n’umwanya abanyamuryango bayo bityo ngo Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu ikazakomeza gushyigikira ibikorwa by’iri shyirahamwe.
Ashima kandi RALGA ku ruhare rwayo mu gutuma abanyamuryango bayo buzuza inshingano bashinzwe, bityo ngo hakenewe ubudatsimburwa bitabaye ibyo hazabaho kugamburuzwa ku byo igihugu cyagezeho.
Yagize ati “Turashimira RALGA kuko igira uruhare rugaragara mu gutanga umusanzu wo gutuma abanyamuryango bayo buzuza inshingano zabo, gushyira mu bikorwa inshingano yo kwimakaza imiyoborere myiza no kwihutisha iterambere bisaba ubwitange, kudacika integer no gutekerezamu buryo bwihariye. Niyo mpamvu ubudatsimburwa bukenewe kuko turamutse tubishyizemo ntege nke twagamburuzwa ibyo igihugu cyifuriza abaturage maze ntibigerweho.”
Umunyamabanga mukuru wa RALGA, Ladislas Ngendahimana, yagejeje raporo ku nteko rusange ku ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’inama y’inteko rusange ya 25 yo ku wa 10 Nzeri 2020. Hanunguranwa ibitekerezo ku byavuye mu bushakashatsi ku ngaruka za Covd-19 ku nzego z’ibanze.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW