Abayobozi batorewe kuyobora Imidugudu basabwe gukorana neza n’abaturage

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yasabye Abayobozi b’Imidugudu kurangwa n’imikoranire hagati yabo ndetse n’abaturage.

Umwe mu batorewe kuyobora Umudugudu ahabwa ububasha n’uwo asimbuye (Photo MINALOC Twitter)

Ibi Minisitiri Gatabazi, yabibasabye mu gihe ku munsi w’ejo ku wa Kabiri tariki 26 Ukwakira 2021 ubwo mu gihugu hose hakorwaga ihererekanyabubasha ry’Abayobozi bacyuye igihe ndetse n’abashya bo mu Midugudu isaga 14 000  yo mu Rwanda.

Yagize ati “Abayobozi b’inzego z’ibanze uhereye ku Mudugudu akazi kabo ubundi ni ubukorerabushake, kubana n’abaturage bakamenya ibibazo bahura na byo umunsi ku wundi, icya mbere bakabasha kubona umutekano w’abaturage batuye muri uwo Mudugudu, kumenya uko Umudugudu uteye, utunganye, kumenya ibyo abaturage bakenera, akamenya abakwiye kwitabwaho ku buryo bahabwa inkunga, haba iy’ingoboka, iy’abageze mu zabukuru, gutunganya ibikorwa by’Umuganda, Umugoroba w’ababyeyi, gutegura inteko z’abaturage ku buryo ibabazo byabo bikemuka.”

Minisitiri Gatabazi yabasabye kandi gukora ibishoboka byose bagakora ibikorwa biteza imbere abaturage kandi barangwa na serivisi nziza.

Ati “Abayobozi b’inzego z’ibanze bagomba kuzirikana ko umuturage afite agaciro  mu byo bakora byose ariko noneho muri iyo miyoborere umuturage agomba kumenya ko afite inshingano, niba ari umugabo afite inshingano zo kwita ku bana, hari ibintu byinshi umuturage asabwa akuzuza inshingano kandi akumva ko agomba kugira uruhare mu bimukorerwa.”

Minisitiri Gatabazi yakebuye abayobozi kurangwa n’ubunyangamugayo birinda ruswa ndetse n’akarengane ari nako birinda ibyaha mu Midugudu yabo.

Tuyisenge Aimable, Umuyobozi w’Umudugudu wa KIRWA, wo muri Kanyakabanda II mu Karere ka Nyarugenge  yabwiye  Umuseke ko kuba yongeye kugirirwa icyizere agatorerwa kuyobora uwo Mudugudu, agiye gushyira imbaraga mu gutanga serivisi nziza ku baturage.

Yagize ati “Ibikorwa bitagenze neza tugomba kubikosora, ibyiza tukarushaho kubikora. Imikoranire yacu n’abaturage ni ugutangira serivisi ku gihe no mu gihe Mudugudu adahari hakaba undi utanga serivisi. Twagiraga igitondo cy’isuku n’ubu kirahari, ikindi ni umutekano ni byo bintu byihutirwa.”

Uyu muyobozi yasabye abaturage kuzabagaragariza ibitagenda kugira ngo bikosoke hanashyirwemo imbaraga mu kwihutisha servisi.

- Advertisement -

Yakome agira ati “Abaturage bacu turabasaba kutugaragariza ibitagenda, kubahiriza amabwiriza ya Leta. Ikindi tuzashyiramo imbaraga cyane ni ikaye y’umuryango, tureba abinjira n’abasohoka ndetse tukazita no ku bwisungane mu kwivuza.”

Giraneza Yves umwe mu bari muri komite icyuye igihe mu Mudugudu wa Kanyiranganji mu Kagari ka Nyakabanda ya Kabiri, Umurenge wa Nyakabanda yavuze ko bayoboye mu bihe bigoye bya Coronavirus gusa avuga ko bagerageje kubyitwaramo neza.

Uyu wahoze ari umuyobozi yasabye abaje muri komite gukorana bya hafi kugira ngo basangizanye ubunararibonye.

Yagize ati “Umudugudu nahoze nyobora ugizwe n’igice cy’abantu baryaga ari uko bakoze, abazunguzayi  ndetse n’abandi bakora imirimo icirirtse, byari ibihe bigoye ariko nk’ubuyobozi tugerageza gushaka ibisubizo muri twe, tugerageza kubafasha dufatanyije n’ubuyobozi bukuru bw’Igihugu ariko kandi twabisohotsemo neza nta muntu witabye Imana. Ibyo ni ibyo kwishimira nk’abantu bahoze muri manda icyuye igihe.”

Muri rusange abayobozi bacyuye igihe n’abashya baherekanyije ububasha ndetse n’ibitabo by’Umudugudu ari nako hatangwa impamyabushozi z’ishimwe kuri bombi ku bwo kugaragaza umuhate mu gukorera Igihugu.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW