Afghanistan: Igitero cyagabwe mu musigiti cyaguyemo abagera kuri 50

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Igitero cya mbere gikomeye kuva ingabo za America zivuye muri Afghanistan kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Ukwakira, 2021 cyahitanye abagera kuri 50, abandi basaga 100 barakomereka.

Abantu 300 bari mu musigiti ubwo igitero cyabaga

Cyabereye ku musigiti uri mu Mujyi wa Kunduz. Amakuru avuga ko iki gitero cyabaye ubwo abari mu musigiti wa Abad usanzwe ukoreshwa n’abayoboke b’idini ya Islam b’Aba-Shia bari mu isengesho ryo ku wa Gatanu.

Umwiyahuzi wo mu mutwe wa IS bivugwa ko yiturikirijeho ibisasu yari yambariyeho ubwo abantu bari mu musigiti basenga.

Hari umwe mu bashinzwe umutekano wabwiye Tolo News ko abantu 300 bari bitabiriye isengesho ubwo kiriya gitero cyabaga.

Umuryango w’Abibumbye uvuga ko kiriya gitero ari icya gatatu kibasiye ibikorwa by’idini, ukaba uvuga ko kigamije kongera gukurura imvururu.

Leta zunze Ubumwe za America zatangaje ko Abadipolomate bazo kuri uyu wa Gatandatu bagirana ibiganiro bya mbere n’Abayobozi b’aba-Taliban kuva ingabo za US zava muri Afghanistan.

Kugeza ubu hari ubwoba ko imibare y’abapfiriye muri kiriya gitero ishobora kwiyongera.

IS-K – Islamic State Khorasan Province wigambye igitero cyo ku wa Gatanu. Uyu mutwe wa IS-K ugizwe n’abahezanguni b’abayoboke ba Islam – b’aba-Sunni bakunze kwibasira aba Shia bavuga ko batandukanye mu myemerere y’idini.

Uyu mutwe wa IS-K ntiwemera Guverinoma y’aba- Taliban iherutse gufata ubutegetsi muri Afghanistan, wakunze kugaba ibitero ahantu hatandukanye kandi bikagwamo abantu benshi.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

- Advertisement -

IVOMO: BBC

UMUSEKE.RW