Alen Mun na Pasco basohoye indirimbo “Inzu” bitezeho gukundwa n’ingeri zose-VIDEO

Nyuma y’iminsi ategerejwe n’abakunzi be, umuhanzi Alen Mun yongeye kugaragara mu ndirimbo nshya yitwa ‘Inzu’ yitsa ku kwaka ikizungerezi urukundo ruhamye ruhabanye n’urwo gushimisha umubiri, muri iyi ndirimbo yahuje imbaraga n’umuhanzi Pasco uri mu bafite ijwi ryiza n’ubuhanga mu miririmbire.

                                              Pasco na Alen Mun bakoranye indirimbo “Inzu” yakiriwe neza

Alen Mun ni umuraperi uzwiho kutarya iminwa mu njyana n’ubuhanga mu gutondekanya amagambo ajya umujyo umwe, yari aherutse gukora “G City Cypher” yahuje abaraperi barimo Romeo Rapstar, Fragga, Ish Teachy, Daddysime n’uwitwa Young V.

Muri iriya “G City Cypher 3” aba baraperi bumvikana bikoma bamwe mu baraperi nyarwanda bazibukiriye injyana ya Hip Hop bakabasaba gukaruka ku gicaniro.

Icyakora kuri iyi nshuro, Alen Mun ntabwo yagarutse yikoma abaraperi bagenzi be, yakoze indirimbo y’urukundo iri mu njyana atamenyereweho asobanura ko ari mu rwego rwo kwagura isoko ariko atazibukiriye injyana yihebeye.

Ati “Inzu ni indirimbo izanyongerera umubare w’abafana ugereranyije n’abo nari mfite, ikozwe mu njyana ikunzwe muri iki gihe turimo kandi ni ibintu twatekerejeho mbere y’uko njye na Pasco dutangira gukora kuri iyi ndirimbo.”

Alen Mun avuga ko gukorana na Pasco ari ibintu byamworoheye kuko Pasco ari umuhanzi w’umunyempano buri muhanzi wese yakwifuza gukorana nawe gusa bikaba akarusho kuko basanzwe ari inshuti za hafi.

Pasco azwi mu ndirimbo “Perfect” yakoranye na Papa Cyangwe yamuzamuriye igikundiro inahishura impano imurimo.

Alen Mun Avuga ko kuba izina rye ritamenyekanaga cyane harimo no kuba atari afite ibihangano byiza nk’iyi ndirimbo ndetse no gukora cyane, akaba yatangiye urugendo ruganisha izina rye kubwamamare.

Ati ” Nta kabuza, icyo nsabwa ni ugukora cyane nicyo kintu nizera nyuma yo kubona ko hari ibintu byinshi mfite ngomba gusangiza abanyarwanda.”

- Advertisement -

Asaba abakunzi ba muzika kumushyigikira akizeza ko hari indirimbo nyinshi ateganya gushyira hanze kandi zizanyura abazazumva.

Mu buryo bw’amajwi “Inzu” yakozwe na Producer Captain P ukorera muri “S Music” mu gihe amashusho yatunganyijwe na Director C.

 

Nsengiyumva Pascal uzwi nka Pasco umwe mu bahanzi bafite impano itangaje
Umuraperi Alen Mun avuga ko yafashe urugendo rudasubira inyuma mu muziki

Reba amashusho y’indirimbo Inzu ya Alen Mun ft Pasco

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW