AMAFOTO – Rayon Sports yasuye ku ivuko yanganyije na Nyanza FC  2-2

webmaster webmaster

Rayon Sports yanganyije na Nyanza FC,  (2-2), abakinnyi b’iyi kipe babanje gusura ingoro y’Amateka y’Abami mu rukari.

Rayon Sports yari i Nyanza muri gahunda bise Subira ku Ivuko

Wari umukino wa gicuti Rayon Sports yakinnyi mu rwego rwo kwitegura umwaka w’imikino wa 2021-2022.

Rayon Sports niyo yahabwaga amahirwe imbere ya Nyanza FC iri kwiyubaka muri iki gihe itaramara n’umwaka ishinzwe. Rayon yafunguye amazamu ku bitego bibiri byatsinzwe na Steve Elumanga ndetse na Essombe Willy Onana.

Nyanza FC yaje kubyishyura bitsinzwe na Ngarambe Sadjate ndetse na Habaguhirwa Babu, umukino urangira amakipe yombi akomoka mu Karere ka Nyanza, anganyije 2-2.

Mbere y’uyu mukino bamwe mu bakinnyi ni ubwa mbere bari bageze i Nyanza yaba Youssef ukomoka muri Maroc ndetse n’abandi b’abanyamahanga.

Karim Makenzie ni we mukinnyi wasubiye i Nyanza mu bakinnyi bakiniye Rayon Sports ikiba muri aka Karere mu mwaka 2012-13.

Rayon Sports kuva yava  i Nyanza iyi ni inshuro ya gatatu igiye gukinirayo bwa mbere ikaba yaragiyeyo mu 2019, igiye gukina na AS Muhanga mu mukino wa gicuti.  Tariki 24 Ukuboza, Rayon Sports yasubiye i Nyanza FC mu mukino wo kurwanya inda zitateganyijwe yanganyijemo na Mukura VS (1-1).

Ubwo basuraga ingoro y’Amateka y’Abami mu Rukari mbere y’umukino, basobanuririwe amateka yarenze u Rwanda. Usibye uyu mukino Mukura VS na yo mu wundi wa gicuti yatsinze 2-1 Police FC.

Rharb Youssef ukomoka muri Maroc yiga uko bakoresha urusyo gakondo
Ayoub Ait Lahssaine na we yavuye muri Maroc
“Gikundiro ku ivuko” ni gahunda Rayon Sports izajya ikora buri mwaka igasura Akarere ka Nyanza nk’uko biri mu masezerano impande zombi zagiranye

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

- Advertisement -
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

AMAFOTO@Rayon Sports Twitter

UMUSEKE.RW