Amavubi atsinzwe na Uganda 1-0, mu mikino yo gushaka itiki y’igikombe cy’Isi

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Ikipe y’igihugu ya Uganda yari yakiriye u Rwanda mu mukino wa kane wo gushaka tike y’igikombe cy’Isi, kizabera muri Qatar mu 2022 nabwo Amavubi atsinzwe 1-0.

Ikipe y’Igihugu ya Uganda yatsinze Amavubi imikino ibiri yikurikiranya

Wari umukino wo kwishyura nyuma y’umukino ubanza wari wabereye i Kigali kuri uyu wa kane, warangiye u Rwanda rutsindiwe i Kigali 1-0.

I Kampala Uganda Cranes yayoboye umukino ku gitego cya Fahad Bayo yatsinze ku munota wa 22.

Mu gice cya kabiri Mashami Vincent yagerageje gukora impinduka, ashaka kwishyura igitego ariko bikomeza kwanga kuko umukino warangiye bikiri igitego kimwe ku busa.

Mashami wari wagerageje gukora impinduka mu ikipe ye ntacyo byamufashije mu kuba yatsinda Imisambi ya Uganda. Kapiteni Haruna Niyonzima ntabwo yageze mu kibuga kuri uyu mukino, nyuma y’igihe kinini bitabaho.

Nyuma y’imikino igera kuri 4 imaze gukinwa, u Rwanda rufite inota rimwe gusa rwakuye kuri Kenya.

Uganda yujuje amanota 8, ikaba ikomeje guhangana na Mali ifite amanota 10 zose zishaka kuyobora itsinda. Amavubi afite inota rimwe, ubu ntibigishobotse ko yakomeza mu kindi cyiciro n’iyo yatsinda imikino 2 isigaye.

Ni umukino utoroheye abasore b’Umutoza Mashami Vincent

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

- Advertisement -

UMUSEKE.RW