AS Kigali yatsinzwe na Darling Club Motema Pembe 2-1

webmaster webmaster

AS Kigali yatsindiwe i Kigali kuri Stade Regional na DCMP ibitego 2-1, Darling Club Motema Pembe (DCMP) yo muri DR Congo mu mikino ya CAF Confrontations Cup.

Darling Club Motema Pembe itahanye amanota 3 iyakuye i Kigali

Nyuma yo gusezerera Olympique de Missiri-Sima, AS Kigali mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederations Cup yari yakiriye Darling Club Motema Pembe (DCMP) yo muri DR Congo.

Umukino ubanza wabereye mu Rwanda kuri iki Cyumweru tariki ya 17 Ukwakira, 2021 muri Stade Regional i Nyamirambo.

AS Kigali yabonye amahirwe ya mbere ku munota wa 5 aho Tchabalala yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu ariko Lawal atera mu izamu umunyezamu awushyira muri koruneri, yatewe na Pierrot abakinnyi ba DCMP bawukuraho, Rukundo Denis awusubizamo usanga Lawal aho ahagaze ariko ateye mu izamu arawuhusha.

Ku munota wa 6, Justin Ikanga yahushije igitego ku ruhande rwa DCMP,  ariko mu kanya gato yongera kuzamukana  umupira maze awuhindura imbere y’izamu habura umukinnyi wa AS Kigali uwukuraho, Apianom Kasereka ahita atsindira DCMP igitego cya mbere ku munota wa 9 w’umukino.

Ku makosa ya Bishira Latif, Karim Kimvuidi yazamukanye umupira ku munota wa 18 awucomekera Justin Ikanga ariko ateye mu izamu, umunyezamu Ntwari Fiacre awukuramo.

DCMP yakomeje kurusha AS Kigali ndetse iza no kubona igitego cya kabiri ku munota wa 45 gitsinzwe na Katulond Kati ku mupira wari uvuye muri koruneri.

Umutoza Eric Nshimiyimana yatangiye igice cya kabiri akora impinduka, Buteera Andrew aha umwanya Haruna Niyonzima.

Amakipe yombi yakomeje gushaka igitego ariko yacungiraga ku mipira miremire. Ku munota wa 59, William Likuta yagerageje ishoti ariko umunyezamu Ntwari Fiacre arawufata.

- Advertisement -

AS Kigali yatsinze igitego ku munota wa 62 gitsinzwe na Kwizera Pierrot kuri ku mupira w’umuterekano (coup franc).

AS Kigali yahise ikora impinduka 3, Niyibizi Ramadhan, Aboubakar Lawal na Rukundo Denis bavamo hajyamo Biramahire Abeddy, Saba Robert na Ally Kwitonda.

AS Kigali yakomeje gushaka uko ibona ikindi gitego ndetse ibona amahirwe ariko kuyabyaza umusaruro biba ikibazo, umukino urangira ari 2-1.

Nyuma y’uyu mukino ubanza, AS Kigali izajya muri DR. Congo gukina umukino wo kwishyura tariki ya 24 Ukwakira, 2021. AS Kigali irasabwa kuzatsinda kugira ngo ikomeze mu cyindi cyiciro.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW