Bagarutse bushya ! Juno Kizigenza yakoresheje Ariel Wayz mu ndirimbo ye ‘Birenze’

Kwizera Bosco Junior nka Juno Kizigenza yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Birenze’ agaragaramo ari kumwe na Ariel Wayz ndetse bagakinana urukundo kugeza aho basomana iyo iri kurangira.

Mu ndirimbo “Birenze” Juno Kizigenza agaragara asomana na Ariel Wayz bari mu munyenga w’urukundo

Ivuga ku musore wiziritse ku mukobwa ku buryo avuga ko amukunda birenze uko abitekereza ndetse yiteguye kumwibagiza undi musore bakundanye mbere ye.

Hari aho agira ati “Amarira yose warize ku bwe, umujinya wose wagize kubwo gutenguhwa, umugisha wagize ni uko mpari, nizeye kuzakwibagiza ibyagushavuje nkukunda birenze.”

Agaragara mu mashusho y’iyi ndirimbo ari kumwe na Ariel Wayz ndetse kuva itangira kugeza irangira nta wundi muntu ugaragaramo.

Juno Kizigenza yakoresheje Ariel Wayz nyuma yaho mu minsi yashize mbere gato y’uko bahurira mu ndirimbo bise ‘‘Away’’, batangiye kugaragara cyane mu itangazamakuru bacuditse.

Muri iyo minsi, rimwe na rimwe bajyanaga i Karongi ku mazi kurya ubuzima, mbese badasigana nk’uko abakunzi bagendana agatoki ku kandi.

Aba bombi ku nshuro ya mbere ku wa 23 Ukwakira 2021, bagaragaye baserukanye bitabiriye igitaramo. Byabaye ubwo bajyaga ahabereye igitaramo cya Kiss Summer Awards, bombi bari kumwe ubona akanyamuneza ariko kose.

Reba amashusho y’indirimbo Birenze ya Juno Kizigenza

- Advertisement -

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW