Bugesera: Barasaba guhabwa ibyangombwa by’ubutaka bavuga ko byatwawe na REG

webmaster webmaster

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Gashora mu  Karere ka Bugesera bavuze ko bamaze umwaka badafite  ibyangombwa by’ubutaka byatwawe na bamwe mu bakozi ba sosiyete y’Igihigu ishinzwe Ingufu (REG), none bikaba byarabagizeho ingaruka zitandukanye zirimo no kutagera ku iterambere.

                                                                                            Ibiro by’Akarere ka Bugesera

Aba baturage babwiye Radio1 ko ibi byangombwa byatwawe n’abakozi  ba REG ishami rya Bugesera bababwira ko bagiye kubarurirwa ibyangijwe n’umuyoboro wo gukwirakwiza  amashanyari muri uwo Murenge  none kugeza n’ubu ntibarabisubizwa.

Umwe yagize ati “Abantu bashingiwe amapoto mu murima, badutwariye ibyangombwa by’ubutaka bavuga ko bagiye gukuraho ahabo hanyuma bakazatugarurira ibyangombwa none kugeza n’ubu ntibarabiduha.”

Undi yagize ati “Dufite impungenge, twabuze amafaranga, tubura n’ibyangombwa. Ubu muri iki gihe ni ukuguza banki, none wajya kuguza banki gute ibyangombwa barabigumanye batabiguhaye?”

Yakomeje ati “Ikindi impungenge dufite, ese ko babijyanye, bagize gutya bakabizimiza, ahantu hose  bakahibaruzaho, twagira cyizere ki?”

Aba baturage bavuga ko kuba barambuwe ibyangombwa by’ubutaka bigaragaza ko nta burenganzira babufiteho bagasaba ko babusubizwa.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ingufu REG, Ishami rya Bugesera, Mudasingwa Alexis, yavuze ko iki kibazo bagiye kugikurikirana ku buryo vuba cyaba cyakemutse.

Yagize ati “IKi kibazo ntabwo bigeze bakingezaho kubera ko iyo hari kubakwa umuyoboro, habaho abagenagaciro, urumva ni na bo bafata ibyo byangombwa. Narinzi ko babisubiranye ariko ubwo batarabisubirana bakaba batarangejejeho ikibazo, nta buryo nari kubikurikirana ariko ubwo kimenyekanye twagikurikirana tukagiha umurongo, cyangwa tugashaka uburyo ibyangombwa byagaruka, kandi ntabwo byamara umwaka.”

Aba baturage kandi usibye kuba bamaze umwaka badafite ibyangombwa by’ubutaka, bavuga ko bahabwa indishyi z’imitungo yangirikiye mu gukwirakwiza amashanyarazi muri uwo Murenge.

- Advertisement -

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW