Bugesera: Hari abaturage bagenda Km 3 bashakisha “Network ya telefoni”

Bamwe mu baturage batuye mu Kagari ka Bihari, Umurenge wa Ruhuha mu Karere ka Bugesera  bavuze ko bakora ibilometero bitatu bajya gushaka ihuzanzira (Network) rya telefoni.

Ibiro by’Akarere ka Bugesera

Abaturage babwiye Radio 1 ko kubera ko baturiye umupaka uhuza u Rwanda n’U Burundi akenshi bakoresha umunara w’i Burundi bityo bigorana  gukoresha telefoni uri muri ako gace.

Umwe yagize ati “Iyo duhamagaye baratubwira ngo iyo nimero murondeye ntibashije kuboneka.”

Undi yagize ati “Hano ikibazo dufite ni icya network nke. Ushobora guhamagara umuntu uri ku Ruhuha ukitabwa n’umuntu w’I Burundi cyangwa se ukumva ngo nimero urondera ntibashije kuboneka.”

Aba baturage bakomeza bavuga ko kuba badafite ihuzanzira rya telefoni byabagizeho ingaruka zitandukanye zirimo no kuba badashobora kujyana n’iterambere  ngo bamenye amakuru agezweho bakoresha imbuga nkoranya mbaga cyangwa abafite abakunzi babashe kuganira bisanzuye.

Umwe yagize ati “Kujya kuri Watsapp ntabwo dukunda kujyaho kubera uriya munara w’iBurundi .Telefoni zigezweho ntabwo turi kuzikoresha hano rwose.”

Umuyobozi Ushinzwe igenzura ry’ibigo by’itumanaho muri RURA, Gahungu Charles yavuze ko bitarenze mu kwwezi k’ Ugushyingo uyu mwaka iki kibazo kizaba cyakemutse.

Yagize ati “Mu gukora isuzuma twasanze by’umwihariko  muri kariya gace ka Bihari harimo icyuho. Uyu mwaka twahise dutegura ahazubakwa iminara hashya kuko nyuma y’iryo genzura ryari ryakozwe rishingiye ku minara yari yarubatse umwaka ushize, dusanga harimo iminara yihutirwa mu gihugu ingana na 45 igomba kubakwa, harimo n’ugomba kubakwa muri kariya Kagari ka Bihari.”

Yakomeje ati “Uyu munsi tuvugana, imirimo yo kubaka yaratangiye ndizera y’uko mu mpera z’ukwezi ku Ugushyingo abaturage ikibazo cyabo kizaba cyakemutse.”

- Advertisement -

Si ubwa mbere abaturage bagaragaza ko bafite ikibazo cy’ihuzanzira by’umwihariko abatuye imipaka ihuza u Rwanda n’ibindi bihugu bityo bigasaba inzego zirebwa n’iki kibazo kugikemura.

RURA iherutse gutegeka Sosiyete ya MTN gutunganya ihunzanzira zayo bitarenze ukwezi kw’Ugushyingo, 2021 kandi bigakorwa mu gihugu hose no muri Kigali.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/mtn-yahawe-igihe-ntarengwa-cyo-gukemura-ibibazo-biri-muri-service-zo-guhamagara-na-internet.html

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

IVOMO: Radio/TV 1

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW