Burera: Abarwayi baracyahekwa mu ngobyi, ababyeyi bakabyarira mu nzira bajyanywe kwa muganga

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Mu karere ka Burera hari abaturage bagorwa no kujya gushaka serivisi z’ubuvuzi kuko ziri kure yabo, ibi bituma abarwayi bakibaheka mu ngobyi babajyanye ku Kigo Nderabuzima cya Nyamugari kibegereye, gusa naho si hafi kuko amasaha arenze abiri atuma hari ababyeyi babyarira mu nzira bataragezwa kwa muganga.

                                                             Burera ababyeyi baracyabyarira nzira bagiye ku Kigo Nderabuzima

Abaturage bafite iki kibazo ni abatuye mu Midugudu ya Mugano na Songorero yo mu kagari ka Kivumu, Umurenge wa Nemba, kugirango bagere ku Kigo nderabuzima bibasaba byibura gukora urugendo rw’amasaha ari hejuru y’abiri.

Nk’uko aba baturage babyivugiye baganira na RBA, ababyeyi baracyabyarira mu nzira kubera urugendo bakora bajya gushaka serivise z’ubuvuzi, ari naho bahera basaba ko byibura bahabwa ivuriro ry’ibanze “Poste de sante.”

Uyu numwe muri aba baturage, ati “Inda irankubakuba mbura uko nabigenza umwana mba mubyariye aho ntaragera kwa muganga. Abagabo b’inaha baragowe kubera guheka abarwayi mu ngobyi. Kugira ngo ugere ku ivuriro ni amasaha abiri ku muntu uzi kugenda, urumva ko umurwayi agenda hejuru ya atatu.”

Uyu nawe yagize ati “Impamvu dukeneye ivuriro, nk’ubu umurwayi iyo afashwe n’ijoro nta modoka bisaba ku muheka mu ngobyi, mujya no kumugeza kwa muganga mwahavunikiye. Reba guheka umuntu mu ngobyi ari mu ijoro nabyo ni ikibazo.”

Aba baturage bose nta kindi bahurizaho atari ukubegereza serivisi z’ubuvuzi hafi, byibura ngo niyo bakubakirwa ivurio ry’ibanze rya poste de sante, kuko aka gace k’imisozi kabagora bajya gushaka ubuvuzi.

Babigarutseho muri aya magambo, “Dushaka ko baduha poste de sante kuko ababyeyi natwe twaruhuka kuko tumaze kunanirwa. Byadufasha kugabanya urugendo twakora n’imihanda itanakoze. Dufite poste de sante ntago byazongera kudusaba ko duheka abarwayi mu ngobyi kuko umuntu yajya agera kwa muganga uburwayi butaragera kure.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nemba mu Karere ka Burera, Egide Ndayisaba, yemera ko aba baturage bavunika bajya gushaka serivise ubuvuzi, gusa ngo inzego zose zirakizi, ari naho ahera avuga ko ikibanza cy’ahazubakwa Poste de Sante cyabonetse bityo ngo igisigaye ni ugushaka ingengo y’imari.

- Advertisement -

Ati “Aba baturage biragaraga ko bajya kure kubera ari agace k’imisozi nubwo akagari kabo karimo Poste de Sante, Akarere na Minisante barabyemeye ko dushaka ikibanza cy’ahazubakwa ivuriro ry’ibanze, kandi cyarabonetse igisigaye ni ugushaka amafaranga ikibanza kikagurwa aba baturage nabo bakubakirwa.  Ikibazo kirazwi kandi raporo yatanzwe kuri Minisante ko abaturage bakeneye ivuriro hafi kubera gukora urugendo rurerure.”

Aba baturage bo mu Midugudu ya Mugano na Songorero mu Kagari ka Kivumu, Umurenge wa Nemba, Ikigo Nderabuzima kibegereye ni icya Nyamugari, bityo kugirango bahagere bibasaba gukora urugendo ruri hejuru y’amasaha abiri.

Uretse ikibazo cyo kujya gushaka serivise z’ubuzima kure yabo, baracyazitiwe no kutagira ihuzanzira rya telefone rituma bari mu bwigunge, kutagira amazi n’amashanyarazi bidahagije ndetse n’ikibazo cy’umuhanda ubahuza n’umurenge wa Base wangirije.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW