Burundi: Amb Willy Nyamitwe yakuwe muri Perezidansi yari amazemo imyaka 10

Ambasaderi Willy Nyamitwe ukunze kugaragara ahangana n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Burundi, nyuma y’imyaka 10 akora muri Perzidansi yakuwe muri iyo mirimo, yagizwe umwe mu bagize Inama y’Igihugu ireba iby’iherekanyamakuru.

Amb Willy Nyamitwe yakuwe muri Perzidansi y’u Burundi yari amazemo imyaka 10

Ambasaderi Willy Nyamitwe yamamaye cyane ubwo yari Umujyanama wa Perezida Petero Nkurunziza mu bijyanye n’itangazamakuru n’itumanaho, yamamaye mu mwaka wa 2015, ubwo yateranaga amagambo ku mbuga nkoranyambaga n’abavugaga ko mu Burundi hashoboraga kuba Jenoside.

Uyu mwizerwa wa Nyakwigendera Petero Nkurunziza, kuwa 28 Ugushyingo 2016 yasimbutse igitero cyari kigamije kumuhitana ubwo yatahaga iwe mu rugo i Bujumbura, icyo gihe byavuzwe ko ari abanzi b’u Burundi bashatse kumuhitana.

Akigera k’ubutegetsi bw’Uburundi, Perezida Evariste Ndayishimiye yagize Amb Willy Nyamitwe Umukuru w’ibiro bishinzwe amakuru n’itumanaho muri Perezidansi y’Uburundi, umwanya yasimbuweho na Evelyne Butoyi wari usanzwe ari Umuvugizi wa Perezida Ndayishimiye.

Uyu mwanya wakuweho Amb Willy Nyamitwe uzayoborwa na Evelyne Butoyi uzawufatanya n’indi mirimo asanzwe akora y’Ubuvugizi bwa Perezida.

Ubwo yasimbuzwaga kuri uyu mwanya, Amb Willy Nyamitwe kuri uyu wa mbere tariki ya 18 Ukwakira 2021, yanditse ubutumwa bushimira Perezida Ndayishimiye zo kumugira umuyobozi muri CNC, yifuriza amahirwe Evelyne Butoyi wamusimbuye ku mwanya yakoragaho.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

- Advertisement -
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW