Byagenda gute Rusesabagina n’abareganwa na we na bo bajuriye?

Umuyobozi w’Urugaga rw’abavoka mu Rwanda, Me Kavaruganda Julien yabwiye Radio Rwanda ko mu gihe abaregwa bajurira urubanza rwakongera kuburanishwa.

Paul Rusesabagina n’abo bareganwa uyu munsi bari bitabye Urukiko (Archives)

Yagize ati “Haba hagiye gukurikiraho ko urubanza mu bujurire rutangira, hagatangwa amatariki, hagatangwa imyanzuro y’ubujurire. Ni ukuvuga buri ruhande tufite icyo runenga mu cyemezo cyafashwe, ruba rufite uburenganzira bwo kujurira rukagaragaza icyo banenga n’icyo bifuza mu rukiko rw’ubujurire icyo Abacamanza bahindura.”

Yakomeje agira ati “Umuburanyi rero mu rukiko haba harimo n’ubushinjacyaha. Ubushinjacyaha bugomba kugaragaza ibyo bwanenze mu rubanza rwa mbere, n’abandi baburanyi na bo bakanenga icyemezo cyafashwe, bakagaragaza icyo amategeko ateganya, icyaba cyaririrengagijwe cyangwa batarasuzumwe neza n’andi makuru yatuma urukiko rw’Ubujurire rwahindura icyemezo cyafashwe.”

“Urubanza rurongera rukaburanishwa. Ntabwo urwa mbere  ruba rutaye  agaciro, haba hagaragajwe ko hari abatishimiye icyemezo cyafashwe, urukiko rw’Ubujurire rushobora kugira ibyo ruhindura cyangwa ibyemezo byafashwe rugasanga byafashwe neza.”

Kuri Tweet yanditswe tariki 20 Ukwakira Ubushinjacyaha bwanditse ko bwajuririye urubanza ruregwamo Nsabimana Callixte wiyitaga Maj. Sankara.

Ubwo urubanza rwasomwaga tariki 20 Nzeri, 2021 Ubushinjacya bwatangaje ko butishimiye imikirize yarwo  cyane ku bihano Urukiko rwahaye abaregwa.

Paul Rusesabagina yakatiwe gufungwa imyaka 25 muri gereza, naho Nsabimana Callixte alias  Maj Sankara akatirwa imyaka 20 y’igifungo abandi bahawe ibihano biva ku myaka 20 kugera ku myaka 3 y’igifungo.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/ntabwo-twajuririye-paul-rusesabagina-twajuririye-urubanza-rwose-nkusi-faustin-uvugira-ubushinjacyaha.html

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

- Advertisement -
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW