Dr Pierre Damien Habumuremyi wabaye Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Ukwakira 2021, yasohotse muri Gereza ya Nyarugenge i Mageragere yari amazemo umwaka n’amezi atatu, yavuze ko atari azi ko Perezida yamuha imbabazi yasabye.
Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa wa Gatatu, tariki ya 13 Ukwakira 2021 iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yemeje ifungurwa rya Dr. Pierre Damien Habumuremyi.
Dr Habumuremyi yari yarahawe igifungo cy’imyaka itatu ahamijwe icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye.
Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri rivuga ko “Ashingiye ku bubasha ahabwa n’amategeko, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yahaye imbabazi Pierre Damien Habumuremyi.”
Ku wa 27 Ugushyingo 2020, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge ibwo rwakatiye Dr Pierre Damien Habumuremyi igifungo cy’imyaka 3 n’ihazabu ya miliyoni 892 n’ibihumbi 200 y’u Rwanda.
Nyuma yo gukatirwa imyaka itatu y’igifungo, yahise ajurira, ku wa 29 Nzeri 2021, umwanzuro w’ubujurire wagabanyije igihe yagombaga kumara muri gereza.
Icyo gihe urukiko rwatangaje ko Dr Pierre Damien Habumuremyi asubikiwe igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe n’amezi atatu, rutegeka ko afungwa umwaka umwe n’amezi icyenda, agatanga n’ihazabu ya Miliyoni 892 Frw.
Gusa mu iburanisha rya nyuma, Dr Habumuremyi yasabye imbabazi Umukuru w’Igihugu ndetse yari yarananditse n’ibaruwa ibisaba.
Ubwo yasohokaga muri gereza ya Nyarugenge ,yabwiye itangazamakuru ko atari yiteze ko ashobora guhabwa imbabazi.
- Advertisement -
Ati “Ndamushimira kuko ntabwo nari mbyiteze, icyo nari nzi ni uko namusabye imbabazi mbikuye ku mutima. Nagize amahirwe ko nk’umubyeyi w’Igihugu, imbabazi namusabye yazimpaye. Nabyakiranye umutima mwiza.”
Dr Habumuremyi yavuze ko usibye gusaba imbabazi Umukuru w’Igihugu, yanazisabye Abanyarwanda bose muri rusange.
Mu mwaka yari amaze muri gereza, yavuze ko yakuyeyo amasomo ku buryo amakosa yakoze akavamo ibyaha byatumye afungwa atazigera ayasubira ahubwo agiye gukorera igihugu kuko agifite imbaraga.
Gusa nubwo yababariwe, azasabwa kwishyura amafaranga abereyemo abari bamureze mu nkiko. Imitungo ye yarafatiriwe kugeza igihe azishyurira abo bantu abereyemo imyenda.
Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha guhera ku ngingo ya 236 kugeza ku ya 244, rigaragaza uko imbabazi za perezida zitangwa. Bikorwa na Perezida wa Repubulika mu bushishozi bwe no ku nyungu rusange z’Igihugu.
Zishobora gutangirwa ibihano byose by’iremezo, n’iby’ingereka kandi bikomoka ku rubanza rwaciwe burundu.
Gusaba imbabazi bikorwa mu nyandiko yandikirwa Perezida wa Repubulika, bikamenyeshwa Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze.
Imbabazi zitangwa na Perezida wa Repubulika zishobora gutangwa nta bisabwe kubahirizwa cyangwa hateganyijwe amabwiriza uwagiriwe imbabazi agomba gukurikiza. Iyo ayo mabwiriza adakurikijwe, imbabazi zivanwaho kandi igihano kikarangizwa.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW