EXCLUSIVE: Ibyavugiwe mu nama ya ba Guverineri b’u Rwanda n’u Burundi “igamije gutsura umubano”

U Rwanda n’u Burundi bikomeje kugaragaza ubushake bwo kubana mu mahoro, kuri uyu wa Mbere ba Guverineri 4, babiri b’u Rwanda na babiri b’u Burundi bahuriye ku mupaka wa Nemba mu Bugesera baganira ku buryo bwo gukemura mu mahoro ibibazo bikunze kugaragara ku rubibi rw’ibihugu byombi.

Ku ruhande rw’u Rwanda hari Guverineri CG Gasana Emmanuel na Mme Kayitesi Alice

Mu kiganiro cy’umwihariko, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Mme Alice KAYITESI yahaye Umunyamakuru w’UMUSEKE, yagarutse ku biganirwaho muri iyi nama.

Ati: “Ni inama yo kugira ngo tumenyane nka bagenzi bacu dukorana ku mupaka yombi nko mu Ntara ya Kirundo hakurya (ikora ku Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda) ndetse n’iya Muyinga ikora ku Ntara y’Iburasirazuba, ariko kugira ngo dutsure umubano ndetse dushyire hamwe dufatanye mu gukemura ibibazo bigenda bigaragara hagati y’abaturage baturiye imipaka yombi, ibibazo bya fraude, ibibazo by’ubujura, ibibazo by’abambuka mu buryo bunyuranije n’amategeko, dufatanye gukemura ibyo bibazo byose n’ibindi biboneka ku mipaka bitagombeye kuzamuka ngo bigera ku rwego rwo hejuru cyangwa ngo usange habayemo n’ibibazo by’ubugome.”

Guverineri Kayitesi yabwiye Umuseke ko mu byo abahagarariye u Burundi bishimiye ari uburyo ubuyobozi bwo mu Rwanda bubafasha gufata abanyabyaha, aho hari umuntu wishe umwana w’Umurundi arambuka igare yari amwibye arita mu Bugesera, ariko ubuyobozi bw’Umudugudu n’ubw’Akagari n’abaturage bafata uwo muntu wishe uwo mwana n’abo bafatanyije bose, ndetse igare barisubiza mu Burundi.

Yavuze ko mu Ntara y’Amajyepfo hari inka n’ihene byari byaribwe bijyanwa i Burundi, inama ya ba Guverineri yemeje ko ba Mayor ku ruhande rw’u Rwanda no ku rw’i Burundi bazahura bakazisubizanya.

Asoza ati “Inama yari igamije gugukomeza kuzamura urwego rwo guhana amakuru, inama yifuje ko inama nk’izi zajya ziba mu Gihembwe, harebwa ibibazo byagaragaye n’inzira zo kubisubiza ariko ntibibuza ko abayobozi b’Uturere duhana imbibi bavugana, ndetse bikamanuka ku rwego rw’Imirenge.”

Mu byaganiriwe, gufungura imipaka ntirimo, ngo hari urundi rwego rubishinzwe rwo hejuru. Ati “Abaturage bazakomeza kwihangana kugeza igihe izafungurirwa.”

Abaturage ngo bazakomeza kwigishwa amategeko agenga imipaka kugira ngo bakomeze kwirinda ibyaha bihakorerwa.

Ku ruhande rw’u Rwanda inama yarimo Guverineri CG Gasana Emmanuel w’Intara y’Iburasirazuba, Guverineri Kayitesi Alice w’Intara y’Amajyepfo, u Burundi bwari buhagarariwe na Guverineri Albert Hatungimana w’Intara ya Kirundo ari kunwe na Guverineri Jean Claude Barutwanayo w’Intara ya Muyinga n’intumwa bari bayoboye.

- Advertisement -

Iyi nama ikurikiye iheruka guhuza Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, François Habitegeko na mugenzi we uyobora Intara ya Cibitoke, Bizoza Carême.

Tariki 19 Ukwakira kandi u Burundi bwashyikirije u Rwanda abantu 11 bikekwa ko ari abo mu mutwe wa FLN urwanya u Rwanda.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/indi-ntambwe-abarwanyi-11-bafatiwe-i-burundi-bashyikirijwe-u-rwanda.html

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga