UPDATE: Ku isahaha ya saa 23h40, Facebook, WatsApp na Instagram byongeye kugaruka ku murongo, hari hashize amasaha 6 bidakora kubera ikibazo rusange cya tekiniki.
INKURU YA KARE: Imbuga nkoranyambaga ziri mu zikoreshwa n’abantu benshi ku Isi, Facbook, WatsApp na Instagram zimaze umwanya zifite ibibazo, mu Rwanda byatangiye mu masaha ya saa 17h38.
Kugeza ubu nta mpamvu iratangazwa y’uko guhagarara hirya no hino ku Isi.
BBC yatangaje ko izo mbuga nkoranyambaga zikoreshwa na benshi zahagaze kubera ibibazo tekinike abazikoresha bifashishije mudasobwa ndetse na telefoni ntizifunguka.
Ibinyamakuru bitandukanye byanditse kuri iki kibazo cyabaye hirya no hino ku Isi.
Urubuga Facebook, rwiseguye ruvuga ko iki kibazo kiri gukurikiranywa ngo gikemuke byihuse.
Facebook yagize iti “Twihanganishije abagize ibibazo kuri porogaramu yacu ndetse n’ibikoresho byacu. Turacyabikoraho mu kanya gato ibintu birasubira mu buryo kandi dusabye ku bw’icyo kibazo.”
Iki kibazo kandi cyaherukaga kuba mu ntangiriro z’uyu mwaka ku zindi mbuga zikomeye ku isi zitangaza amakuru zirimo BBC, na CNN.
- Advertisement -
BBC
TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW