Gatsibo: Abangavu 400 batewe inda z’imburagihe bagiye gusubizwa mu ishuri

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazub, bwamaze kubarura abakobwa 400 babyaye imburagihe bari munsi y’imyaka 18, bakaba bagiye gusubizwa mu ishuri.

Gasana Richard, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yavuze ko bafite urutonde rw’abana babyaye imburagihe bagomba gusubira mu ishuri

Kuri uyu wa 21 Ukwakira 2021 hatangijwe ubukangurambaga buhuriweho, bugamije gusubiza mu ishuri abana b’abakobwa barenga 400 bahuye n’ikibazo cyo guterwa inda imburagihe bakabyara bakiri bato, bigatuma bava mu ishuri.

Ni ubukangurambaga bwateguwe ku bufatanya na “Empower Rwanda” umuryango ufasha abana babyaye imburagihe. Ku ikubitiro abana 100 barimo 80 bahawe ubufasha bwo gusubira mu ishuri harimo 80 baziga amasomo y’imyuga n’abandi 20 bazajya kwiga mu mashuri asanzwe.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buvuga ko iki gikorwa kigiye gukomeza hirya no hino mu Karere kugira ngo abana babyaye imburagihe basubizwe mu ishuri kugira ngo barusheho gutegura ejo habo heza n’abo babyaye.

Bamwe mu bana babyaye imburagihe bavuga ko ubuzima babamo buteye inkeke ku buryo bitaborohera kubyara bagasubira mu ishuri, harimo kubona amata basigira ababyeyi ngo bahe umwana, ibikoresho by’ishuri n’ibindi.

Hari n’abavuga ko hari bamwe mu babyeyi badakozwa ibyo gusbira mu ishuri, rimwe na rimwe bagaha akato umwana wabyaye imburagihe kandi aba akwiriye kwitabwaho kugira ngo bitagira ingaruka ku mwana.

Ababyeyi bahagarariye abandi bafite abana babyariye iwabo,biyemeje gufasha abana babo gusubira ku ishuri babafasha kurera abana bavutse kugirango abababyaye basubire mu ishuri bige mu rwego rwo kubasubiza icyizere cy’ubuzima bw’ejo hazaza habo

Kantengwa Mary, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yakanguriye abana kunyurwa n’ibyo ababyeyi babo babaha bakirinda ababashuka bagamije kwangiza ubuzima.

Gasana Richard, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yasabye ababyeyi kugira inshingano zo kurera abana babo no kubaha iby’ibanze bakenera mu buzima bwabo bwa buri munsi kugirango abifuza kubashuka babure aho bahera.

- Advertisement -

Yagize ati “Dufite urutonde rw’abana bagomba gusubira mu ishuri, bamaze gucutsa bagomba gusubira mu ishuri.”

Umuyobozi wa Empower Rwanda yavuze ko hari abana babyaye imburagihe bagira ipfunwe ryo gusubira ku ishuri kuko bitwa abagore abandi bakagaragaza ko bamaze gukura bakitinya ntibasubire mu ishuri.

Empower Rwanda ivuga ko ubu bukangurambaga bwo gusubiza ku ishuri abana babyaye imburagihe buri mu mushinga witwa “Ijwi rye uburenganzira bwe”.

Ababyeyi bafite abana babyaye imburagihe bavuga ko kutabasubiza mu ishuri akenshi babiterwa n’ubukene bwo mu miryango
Hasesenguwe inzitizi zibuza abana babyariye iwabo gusubira mu ishuri no gufata ingamba mu kuzikemura

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

AMAFOTO: @Gatsibo_district 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW