Gicumbi: Abaturiye ahahoze inkambi ya Gihembe barasaba ko ivuriro ryaho ritasenywa

Bamwe mu baturage baturiye ahahoze inkambi ya Gihembe mu Karere ka Gicumbi, barasaba ko ibikorwa remezo byaho bari barubakiwe birimo n’ivuriro bitasenywa kuko ryatumaga badakora urugendo rurerure bajya kwivuza.

Abaturage basaba ko bimwe mu bikorwaremezo byari muri iyi nkambi bitakurwaho

Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi ku wa 18 Ukwakira, 2021 yatangaje ko impunzi 911 zari zisigaye mu nkambi ya Gihembe mu Karere ka Gicumbi, zimuriwe  mu ya Mahama mu Karere ka Kirehe, inkambi ya Gihembe ihita ifungwa burundu.

Ni nyuma y’uko iyo nkambi yagiye yugarizwa n’ibiza binyuranye byiganjemo ibiterwa n’imvura, byashyiraga ubuzima bw’abayituye mu kaga.

Icyo gihe nyuma yo kwimura izo mpunzi, inzu zabagamo zarasenywe hakurikiraho igikorwa cyo gutangiza umushinga wo kubungabunga ibidukikije, aho ahahoze iyo nkambi no mu nkengero zayo hatewe ibiti.

Bamwe mu baturiye ahahoze inkambi basabye ko ibikorwa remezo byabafashaga umunsi ku wundi birimo ivuriro bitasenywa  kuko byabagobokaga batarinze gukora urugendo rurerure.

Umwe yagize ati “Njye ndi kumva rwose ukuntu turi kure y’ivuriro, ivuriro ryaguma muri Gihembe kuko twajyaga kuhivuriza bakaduha serivisi nziza, twari hafi yaho neza. Ikintu dusaba ni uko bagumisha ivuriro aho, tukivurizayo.”

Undi yagize ati “Hari abaturage benshi bashobora kugira ibibazo by’ubuzima, urugero niba umuntu arwariye i Kageyo aho kugira ngo barinde bamujyana i Byumba, nakwifashisha biriya Bitaro biri hariya nta kibazo. Ndumva ibikorwa remezo birimo hariya [avuga ahahoze inkambi] twakomeza tukabyifashihisha.”

Umuyobozi  w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Mujawamariya Elisabeth yavuze ko nyuma yaho impunzi zari mu nkambi ya Gihembe zimuriwe zikajya i Mahama mu Karere ka Kirehe, hazafatwa umwanzuro w’icyo ubutaka buzakoreshwa gusa ko hari itsinda ribishinzwe.

Yagize ati “Inzego zose zirimo guhuza ibiganiro kugira ngo zirebere hamwe icyo hakoreshwa mu  gihe hazaba hamaze gushyirwa mu maboko y’Akarere ijana ku ijana.”

- Advertisement -

Yakomje agira ati “Uyu munsi Akarere kashyizeho itsinda ryiga mu buryo bwagutse hakurikjwe ibikorwa remezo bihari. Abaturage bahaturiye nibivurize aho bivurizaga kuko bafite ivuriro, hanyuma igihe bazamenyeshwa ikindi ahandi bashobora kwivuziza bibaye ngombwa na byo babimenyeshwe.”

Muri rusange impunzi 9, 922 zigize imiryango 2,227 nizo  zari zicumbikiwe muri iyo nkambi.

Izo mpunzi zabaga mu nkambi ya Gihembe zaturutse mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu 1997, aho zimaze imyaka 24 mu Rwanda nyuma y’uko zihunze intambara yaberaga mu gihugu zaturutsemo.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW