Gicumbi FC yanyagiye Kirehe FC 5-1 mu mikino ya Shampiyona y’icyiciro cya 2

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Kuri iki Cyumweru tariki ya 3 Ukwakira 2021 ubwo hakinwaga imikino ibanza ya ¼ cy’irangiza muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu Rwanda, ikipe ya Gicumbi FC yakoze agashya inyagira Kirehe FC ibitego 5-1.

Bisa naho Gicumbi FC yihaye impamba ihagije mu mukino wa 1/4 wo kwishyura

Iyi kipe yo mu Majyaruguru y’u Rwanda byayihaye impamba itubutse ku buryo ifite icyizere cyo gukomeza nubwo hari umukino wo kwishyura.

Ibitego bya Gicumbi FC byatsinzwe na Nsengayire Shadad, Mushimiyimana Telesphore, Dusange Bertin, Pierre Dufitumugisha na Okenge Lulu Kevin. Igitego cya Kirehe FC cyatsinzwe na Doumbia.

Indi mikino yari iteganyijwe kuri iki Cyumweru irimo Amagaju FC na Vision Jeunesse Nouvelle i Nyamagabe, gusa kubera ko imvura yabaye nyinshi mu Karere Nyamagabe byatumye ikibuga cyuzura amazi bityo abakinnyi bajyanwa kuri Stade Huye.

Uyu  mukino watangiye nyuma y’indi, warangiye Amagaju FC atsinze VJN ibitego 2-1.

Heroes FC yatsinze Vision FC 1-0 mu gihe Etoile de l’Est yatsinze Rugende FC igitego 1-0  cya Jimmy Mbaraga.

 

Dore muri rusange uko imikino yarangiye:

- Advertisement -

Gicumbi FC 5-1 Kirehe FC
Etoile de l’Est 1-0 Rugende FC
Vision FC 0-1 Heroes FC
Amagaju FC 2-1 VJN

Imikino yo kwishyura iteganyijwe tariki ya 6 Ukwakira 2021 nibwo hazamenyekana amakipe azajya muri ½ cy’irangiza.

Amarushanwa ya ½ azatangira tariki ya 9 Ukwakira 2021 hakinwa imikino ibanza, iyo kwishyura izakinwa tariki 12 Ukwakira, 2021.

Umukino wa nyuma uzagena ikipe izatwara igikombe uzakinwa tariki 15 Ukwakira, 2021 ari nabwo hazakinwa umukino w’umwanya wa gatatu.

Gicumbi FC yabanje mu kibuga
Kirehe FC byayigoye cyane ku butaka bw’i Gicumbi

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW