Nyanza: Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice avuga ko nk’ubuyobozi bwite bwa Leta ntaho bashobora kugera bwonyine butari kumwe n’abafatanyabikorwa bafasha mu iterambere ry’umuturage.
Mu mwiherero w’iminsi ibiri ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere (JADF) rigizwe n’imiryango mpuzamahanga, imiryango nyarwanda itari iya Leta n’amadini n’amatorero n’ibindi bigo bitandukanye bari kumwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bari gukorera mu karere ka Muhanga bareba uko imihigo bahize yeshejwe.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice yashimiye uruhare abafatanyabikorwa bagira mu iterambere ry’Akarere aho yemeza ko babafasha muri byinshi.
Ati “Uruhare rw’abafatanyabikorwa ni ntagereranwa, ntabwo twe twenyine nk’ubuyobozi bwite bwa Leta dushobora kugera aho tugera tutari kumwe namwe.”
Guverineri Kayitesi yakomeje avuga ko ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere (JADF), imikoranire n’ubufatanye bagirana n’ubuyobozi bituma bagera kure kurushaho ndetse bigatuma n’iterambere ry’abaturage bakorera ryihuta.
Perezida w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere (JADF) Nshimyumukiza Martin yavuze ko mu myaka 5 Komite ye imaze iyobora bageze kuri byinshi.
Yongeraho ko bagitangira abandi bafatanyabikorwa batabyumvaga kuko mu mwaka wa 2016 abafatanyabikorwa bari 34 ariko uko ibihe byagendaga bisimburana bagendaga babyumva, muri uyu mwaka wa 2021 abafatanyabikorwa bose hamwe bageze kuri 58.
Ati “Bivuze ko abantu bamaze gusobanukirwa gukorera hamwe kandi no kwimenyekanisha mu Ihuriro bakanamenya ko iterambere ry’umuturage rigerwaho, ari uko twese twagaragaje ibyo dukora.”
Mu gihe cy’imyaka itanu iheruka ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Nyanza (JADF) ryagiye rikora ibikorwa bitandukanye birimo gushyigikira gahunda y’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame yo koroza inka abaturage batishoboye 746.
- Advertisement -
Bubatse Ibigo Nderabuzima 10, hanubakwa ibiraro (amateme) 3 n’ibindi bikorwa bitandukanye.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW