Huye: Imodoka yagonze umuntu wari utwaye igare ahita apfa

webmaster webmaster

Mu Mudugudu wa Sogwe, mu Kagari ka Gahana mu Murenge wa Kinazi, mu Karere ka Huye habereye impanuka y’imodoka yagonze umuntu wari utwaye igare ahita apfa.

Uyu musore yagonzwe n’ikamyo ari muri siporo

Mu masaha ya saa cyenda z’umugoroba kuri uyu wa 21 Ukwakira, 2021 ahazwi nko kuri Arreter habereye impanuka ubwo umusore uri mu kigero cy’imyaka 23 witwa Dusenge Jean Marie Vianney yari ku igare agongwa n’imodoka y’ikamyo ahita apfa.

Umwe mu bakurikiranye aya makuru yabwiye UMUSEKE ko uwo musore yari muri Siporo.

Ati “Ku mugoroba yafashe akagare ajya muri Siporo ubwo imodoka y’ikamyo iramugonga ahita apfa.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinazi, Uwamariya Jacqueline yabwiye UMUSEKE ko na we yabyumvise ariko biba yari mu nama ntiyabona uko abikurikirana neza.

Ati “Ayo makuru ni yo, byabaye ndi mu nama nanjye ndacyabikurikirana nimva mu nama.”

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro by’Akarere ka Nyanza naho uwari utwaye imodoka yajyanwe kuri RIB sitasiyo ya Rusatira.

Nyakwigendera akaba yacuruzaga inkweto mu isoko rya Nyanza, ndetse akaba yari akiri ingaragu nk’uko incuti ye yabitangaje.

Hari hashize iminsi mike tubagejejeho inkuru y’ikamyo yishe umwarimu mu Murenge wa Musambira, muri Kamonyi.

- Advertisement -

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/HUYE