Huye: Imvura ikomeye yahitanye abantu 3 inasenya amazu arenga 200

Imvura ivanze n’inkubi y’umuyaga yaguye mu ijoro ryo ku wa 16 rishyira ku wa 17 Ukwakira 2021, yahitanye abantu batatu inasenya inzu zirenga 200 mu Kagari ka Byinza mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye.

Iyi mvura ivanze n’inkubi y’umuyaga yasenye bimwe mu bikorwa remezo birimo n’amashuri

Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye buvuga ko iyo mvura yari irimo amahindu ndetse n’umuyaga mwinshi, yahitanye umugabo w’ahitwa i Nyarurama maze arohama mu kagezi k’Umusyori.

Mu Mudugudu wa Kaburemera yahishe abantu babiri barimo umusaza w’imyaka 81 wagwiriwe n’inkuta z’inzu agerageza gusohoka. Icyakora umuhungu we bari bayiraranyemo we yabashije gusohoka inkuta zitaragera hasi.

Yishe kandi umugore wo mu kigero cy’imyaka 55 wari wamaze gusohoka hanyuma amabati yo ku nzu yari imaze gusambuka akamutema ijosi. Abuzukuru be babiri bari kumwe na bo barakomeretse baravunika, bose bajyanywe kwa muganga, ariko wa mugore we yaje gupfa.

Kuri iki cyumweru, Abayobozi mu nzego zinyuranye bazindukiye mu gikorwa cyo kwihanganisha abaturage.

Abayobozi basabye abaturage gutabarana,abafite inzu zitangiritse bagacumbikira abasenyewe n’ibiza mu gihe batarubakirwa.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwatangaje ko kubarura ibyangiritse bigikomeje,kuko hari byinshi byatwawe n’iyi mvura ivanze n’inkubi y’umuyaga birimo ibihingwa, amazu , amashuri n’ibindi bikorwaremezo bitandukanye.

Umuyobozi w’Akarere  ka Huye, Bwana Ange Sebutege yavuze ko barimo gukorana na Minisiteri ishinzwe ubutabazi kugira ngo ubufasha bw’ibanze bugere kubahuye n’ibi biza.

Mayor Sebutege yihanganishije imiryango yagize ibyago, yavuze ko nyuma y’aho zimwe mu nzu zasenywe n’iyi mvura, imiryango yasenyewe icumbitse mu baturanyi hakaba hagiye gukurikiraho igikorwa cyo kongera kububakira.

- Advertisement -

Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi- MINEMA, isaba Abaturarwanda kugenzura neza inzu batuyemo bakazirinda gucengerwamo n’amazi kandi zikazirikwa neza, ibisenge bigakomezwa ku nkuta.

Abaturarwanda kandi barasabwa gutanga amakuru igihe habaye Ibiza, abaturanyi bagakomeza kugira umuco wo gutabara.

Inzu zirenga 200 zasenywe n’imvura nyinshi ivanze n’inkubi y’umuyaga, bene zo bacumbikiwe mu baturanyi

Abayobozi mu nzego zinyuranye bazindukiye mu gikorwa cyo kwihanganisha abaturage.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW