Ibigo bya Leta byasabwe kwita ku murage ubitswe mu majwi n’amashusho

webmaster webmaster

Ibigo bitandukanye bya Leta byasabwe kwita no kubungabunga Umurage ubitswe mu majwi n’amashusho hagamijwe kwirinda ko wangirika kugira ngo uzafashe n’ibisekuru bizaza.

Amajwi n’amashusho ni umurage ugomba kubikwa neza ku byuma byabugenewe nka disc

Ibi babisabwe n’Inteko y’Umuco ubwo ku wa Gatatu tariki ya 27 Ukwakira, 2021 u Rwanda n’Isi byizihizaga Umunsi Mpuzamahanga Wahariwe Umurage ubitswe mu Majwi n’Amashusho.

Ni umunsi wizihijwe bwa mbere mu Rwanda kuva aho mu 2005 inteko rusange y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi Ubumenyi n’Umuco (UNESCO) iwemeje, maze mu 2007 ugatangira kwizihizwa.

Uyu munsi  ufite ku rwego rw’Igihugu insanganyamatsiko igira iti “Umurage ubitswe mu majwi n’amashusho, isooko y’umuco n’amateka by’Abanyarwanda.”

Uyu murage ugizwe n’inyandiko nk’igikoresho cyashyizwemo amakuru zibumbatiye amakuru y’ingirakamaro mu buryo bw’amajwi n’amashusho, yaba ayo mu rwego rw’ubukungu, uburezi  n’umuco, imibereho, politiki n’imiyoborere by’Igihugu.

Ingero z’ibikoresho byifashishwa mu kubika uwo murage ni Videocassette, DVD, VHS, BLU-RAY, ibikoresho by’ikoranabuhanga n’ibindi.

Umuyobozi w’agateganyo w’ishyinguranyandiko y’Igihugu ibarizwa mu Nteko y’Umuco, UWINEZA Marie Clude yabwiye UMUSEKE ko kuba uyu munsi u Rwanda rwatangiye kuwizihiza bigamije kongera gukangura no gusobanukirwa agaciro n’umumaro w’uyu murage.

Yagize  ati “Icyo bivuze ku bafite uyu murage, kuwizihiza ni uburyo bwo kubakangura kugira ngo bongere batekereze kandi barebe akamaro n’agaciro by’uyu murage ubitswe mu majwi n’amashusho. Nubwo ari ingirakamaro burya wangirika iyo abantu batawitayeho, iyo utabitswe ahantu haboneye hakwiriye kubikwa, habugenewe.”

Uyu muyobozi yavuze ko mu Rwanda hakiri urugendo mu kwita kuri uyu murage by’umwihariko mu kuwubika mu buryo bw’ikoranabuhanga.

- Advertisement -

Yagize ati “Uburyo uyu murage witaweho mu Rwanda hari ibikorwa ariko haracyari n’urugendo, hari abatangiye kumenya agaciro kawo ndetse usanga  bawubika neza.”

Yakomeje agira ati “Kugira ngo ubikwe igihe kirekire hari abawushyira mu buryo bw’ikoranabuhanga (digitalization) ariko iyo urebye ni ibigo bike bishobora kubika uwo murage mu buryo buboneye kugira ngo utangirika.”

Uwineza yavuze ko hakiri urugendo mu kwita kuri uyu murage kuko ahenshi  mu bashinzwe kwita ku nyandiko ari bo baba bashinzwe kwita kuri uyu murage kandi ubumenyi mu kuwitaho  budahagije.

Uyu muyobozi yavuze kandi ko mu rwego rwo gushaka igisubizo kigamije kubungabunga uyu murage, Inteko y’Umuco guhera mu mwaka wa 2022 izatangira guhugura abakozi bo mu bigo bitandukanye bya Leta bashinzwe kuwubungabunga ari na ko hakorwa ubukangurambaga ku bigo n’abantu batandukanye mu kuwitaho.

Uwineza yasabye ababitse uyu murage gufata ingamba zigamije kuwubungabunga ku buryo bizafasha  n’ibisekuru bizaza.

Yagize ati “Abawubitse icyo tubasaba nibongere bibuke cyangwa banamenye umumaro w’uwo murage babitse ko ubumbatiye amakuru y’ingirakamaro ashobora gufasha Igihugu cyacu, nibamara kumenya uwo mumaro, bafate ingamba zo kuwubungabunga.”

Uyu munsi ibihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda biwizihiza bisuzuma imikorere yabyo ku bijyanye no gushyira mu bikorwa icyemezo cyawo kijyanye no kubungabunga no kugera ku murage ubitswe mu majwi n’amashusho.

Biteganyijwe ko u Rwanda ruzajya rwizihiza uyu munsi buri mwaka.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW