Ibigo n’inganda birasabwa gukora mu buryo burengera ibidukikije

webmaster webmaster

Inganda, ibigo bya Leta n’iby’abikorera birasabwa gukora mu buryo butanga umusaruro w’ibyo bakora ariko bikazirikana kurengera ibidukikije kugira ngo birusheho gufasha u Rwanda kugera ku iterambere rirambye.

Abafite inganda basabwe kugira uruhare mu gukoresha neza umutungo; imyanda ikabyazwa ibikoresho bishya

Mu nama y’umunsi umwe yahuje abanyenganda, ibigo bya Leta ndetse n’abikorera hagamijwe kurebera hamwe uko inganda n’ibigo byarushaho gukora mu buryo butangiza ibidukikije kandi butanga umusaruro wisumbuye, niho hatangiwe ubu butumwa.

Inama yateguwe n’Ikigo kigamije kunoza Imikoreshereze y’Umutungo no guhanga udushya mu guhangana n’Imihindagurikire y’Ibihe [Rwanda Cleaner Production and Climate Innovation Centre, CPCIC] ku nkunga y’Umuryango Mpuzamahanga urengera ibidukikije, Global Green Growth Institute (GGGI).

CPCIC ni ikigo Leta y’u Rwanda yashyizeho mu mwaka wa 2019 gihuza icyahoze ari Rwanda Resource Efficient and Cleaner Production Centre (RRECPC) ndetse n’Ikigo cyo guhanga udushya mu guhangana n’Imihindagurikire y’Ibihe (Climate Innovation Centre). CPCIC ishamikiye ku Kigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye Inganda (NIRDA).

Umuyobozi Mukuru wa NIRDA, Dr. Sekomo Birame Christian yabwiye abitabiriye iyi nama ko gukoresha neza umutungo w’amazi, amashanyarazi n’ibikoresho by’ibanze inganda zikenera ari ingenzi mu rugendo rwo kugera ku iterambere rirambye igihugu cyiyemeje.

Yavuze ko ubu aho isi yerekeza, inganda n’ibigo bisabwa gukora mu buryo bikoresha ibikoresho bike kandi bigatanga umusaruro mwinshi, ndetse bigashyira imbaraga mu kugabanya imyanda ituruka mu nganda n’ibigo ndetse n’ibonetse igatunganywamo ibikoresho bishya. Ubu buryo buzwi nka ‘Circular Economy’ bufasha kongera umusaruro no kurengera ibidukikije.

Dr Sekomo yagize ati “Kugabanya ingano y’ibikoresho by’ibanze, gukoresha neza amazi n’ingufu ndetse no kugabanya imyanda ikaba yanatunganywamo ibindi bikoresho bifasha cyane kongera umusaruro w’ibikomoka mu nganda, guhanga udushya, kugabanya iyangirika ry’ibidukukije no guhanga imirimo mishya. Ibi byose ni ingenzi mu rugendo rwo kugera ku iterambere rirambye.”

Yakomeje agira ati “Hari amahame ahari yo gufasha inganda gukoresha neza umutungo, nk’amazi n’amashanyarazi; ibikoresho by’ibanze n’ibindi bakenera mu buryo bubafasha kubona inyungu yisumbuye ariko barengera ibidukikije. Uyu munsi twongeye kurebera hamwe aya mahame, ibyakozwe ndetse n’icyakorwa ngo abatarabikora na bo babikore.”

Sekomo avuga ko hari uburyo imyanda ikomoka mu nganda n’ibigo ishobora gutunganywa ikabyazwa umusaruro n’ibikoresho bishya, ibintu avuga ko byazana inyungu nini mu mafaranga no kurengera ibidukikije.

- Advertisement -

Agira ati: “Hari ibintu tujugunya kandi byakwiye kutubyarira izindi nyungu. Ni ngombwa rero guhora tubizirikana kuko ibyo tujugunya dushobora kubibyazamo ibindi bintu kandi abamaze kubikora babonyemo inyungu nyinshi.”

Octave Vuguziga, umukozi mu ruganda rw’icyayi rwa Nyabihu (Nyabihu Tea Company) avuga ko uruganda rwabo rumaze kubona inyungu ifatika mu gushyira mu bikorwa uburyo bwa ‘circular economy’. Nk’urugero, Vuguziga yavuze ko bifashishije ibyuma bishaje n’ibikoresho bindi barobanuye mu myanda bagakora akamodoka gato kifashishwa mu gutwara icyayi cyasaruwe.

Avuga ko imyanda y’ibyuma, amapine ashaje na plastique bishyirwa hamwe bigatunganywa bimwe bikagurishwa ku zindi nganda zibikoramo ibindi bikoresho; ibisigaye na bo bakabikoramo ibikoresho bakenera mu nganda.

Ati “Inyungu ni nyinshi kuko bituzanira amafaranga ndetse bikanadufasha kugira uruhare mu kugabanya ibyangiza ibidukikije.”

Umuyobozi Mukuru muri Ministeri y’Ibidukikije ushinzwe Ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, Beatrice Cyiza yabwiye abitabiriye inama ko kugira ngo ibi bigerweho bisaba ko buri wese abigiramo uruhare.

Cyiza kandi yavuze ko mu gihe inganda ziri mu zigira uruhare runini mu iyangirika ry’ibidukikije ari na zo zigomba kuba ku isonga mu guhindura imikorere kugira ngo iri yangirika rihagarare.

Ati “Twifuza ko inganda zishyira mu bikorwa gahunda zo kugabanya ibikoresho zikoresha, zikanoza imikoreshereze y’amazi n’ingufu ndetse zikihatira kugabanya imyanda izisohokamo kugira ngo twese tugire uruhare mu kuzamura umusaruro no kurengera ibidukikije.  Ni ngombwa kandi ko batekereza n’uburyo igihe igikoresho bakoze gishaje gishobora kunagurwa kigakorwamo ikindi gishya.”

Ikigo cya CPCIC cyibanda cyane ku gufasha inganda gushyira mu bikorwa gahunda zo kunoza ibyo zikora, guteza imbere umusaruro zitanga, gukoresha neza umutungo (ibizwi nka Resources efficient and cleaner production) ndetse no kurengera ibidukikije.

Kuva mu mwaka wa 2008, abantu 644 barimo abakora mu nganda n’ibigo bitandukanye bahawe amahugurwa agamije gufasha inganda n’ibigo kurushaho gukoresha neza umutungo kamere n’ibikoresho by’ibanze. Hafashijwe kandi inganda 142 gukora imirimo yazo mu buryo bubyara umusaruro mwinshi ariko butangije ibidukikije ndetse amashuri makuru atanu n’ibigo bya Leta 29 byigishwa gukoresha neza amazi n’amashanyarazi n’ibindi bikorwa mu buryo butangiza ibidukikije.

Basabwe gushyiraho uburyo bunoze bwo kunagura imyanda

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW