Imiterere y’ingendo zivuguruye z’abanyeshuri basubira ku ishuri

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), cyatangaje gahunda ivuguruye y’ingendo z’abanyeshuri biga bacumbikirwa, bagiye gusubira ku ishuri.

Abanyeshuri bose barasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ajyanye no kwirinda icyorezo cya COVID-19

Ni ingendo zizatangira guhera ku wa Gatanu tariki 8 Ukwakira 2021, bitandukanye no guhera ku wa Kane nk’uko byari byatangajwe mbere.

Hashingiwe ku ngengabihe yatangajwe na Minisiteri y’Uburezi, ku wa 11 Ukwakira, 2021 hateganyijwe gusubukura amasomo ku banyeshuri bo mu mashuru y’inshuke, abanza n’ayisumbuye n’ay’imyunga n’ubumenyingiro ku rwego rwa mbere n’urwego rwa  gatanu.

Ingengabihe y’ingendo zisubira ku mashuri zivuguruwe NESA ivuga ko ku wa 08 Ukwakira, 2021 hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biri mu Turere twa Nyarugenge, Gasabo, Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, ab’i Nyanza, Huye, Gisagara byo mu Ntara y’Amajyepfo, ab’i Musanze na Burera mu Ntara y’Amajyaruguru.

Kuri uwo munsi kandi hazagenda abanyeshuri biga muri Rusizi, Nyamasheke mu Burengerazuba n’abo mu Turere twa Rwamagana na Kayonza mu Burasirazuba.

Ku wa Gatandatu tariki ya 09 Ukwakira, hazagenda abanyeshuru bo mu Turere twa Nyaruguru, Nyamagabe, Gakenke, Karongi Rutsiro, Gatsibo na Nyagatare.

Iri tangazo rivuga ko ku Cyumweru tariki ya 10 Ukwakira 2021, abanyeshuri biga mu Turere twa Ruhango, Gicumbi, Ngororere, Nyabihu, Ngoma na Kirehe bazafata imodoka ziberekeza ku ishuri.

Ku wa Mbere tariki 11 Ukwakira 2021, hazaba hatahiwe abanyeshuri biga mu Turere twa Kamonyi, Muhanga, Rulindo, Rubavu n’abo mu Karere ka Bugesera.

- Advertisement -

Abanyeshuri bose bazajya kwiga mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa mbere (S1), uwa Kane (S4), muri TTC (umwaka wa mbere) n’ikiciro cya gatatu cy’amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro) bazatangira ku wa Mbere tariki ya 18 Ukwakira, 2021, gahunda y’ingendo bazazimenyeshwa.

Abashinzwe uburezi mu Turere no mu Mirenge barasabwa gukurikirana igikorwa cyo kwakira abanyeshuri aho abagenzi bategera imodoka no gukurikirana uko bakirwa mu bigo bigamo.

Abanyeshuri bose barasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ajyanye no kwirinda icyorezo cya COVID-19 mu gihe k’ingendo no ku mashuri harimo kwambara neza agapfukamunwa.

Mu rwego rwo korohereza abanyeshuri mu ngendo, abanyeshuri bahagurukira i Kigali n’abandi banyura i Kigali berekeza mu zindi Ntara, bazafatira imodoka kuri stade i Nyamirambo ibajyana ku mashuri bigaho.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW